Inkeragutabara zo mu Buyapani zirimo zifite urugamba rukomeye rwo gushakisha hasi hejuru abaturage baba baburiwe irengero mu mutingito wibasiye iki guhugu kuwa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, Mu gihe n’ibikorwa bimwe na bimwe byabaye bifunzwe kugirango habanze gukorwa uwo murimo w’ubutabazi.
Amakuru atangazwa na minisiteri y’ubuzima mu Buyapani avuga ko nibura abantu basaga 77 bahitanywe n’umutingito wari ufite ubukana bwa 7,6 wibasiye umujyi wa Noto kuri uyu wa mbere saa 16:10 ku isaha yahoo ya (07: 10GMT).
Inzego z’ubuzima n’umutekano mu Buyapani ziri gushyira imbaraga mu gushakira abantu munsi y’amazu yasenyutse kuko batekereza ko abenshi ariho bari cyane cyane mu mijyi ya Suzu na Wajima, Nyuma yamasaha 72 yari yashyiriweho uyu murimo w’Ubutabazi. Nubwo bimeze bityo ariko amahirwe yo kubona abo bantu ari bazima aragenda agabanuka cyane kuko no kubabona ubwabyo byabaye ingorabahizi.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage byatakaje amashanyarazi n’amazi, mu gihe abakibifite aribyo bacye muri iki gihugu aho bakomeje gusaba ubufasha kubera inkangu yatejwe n’uwo mutingito ndetse n’imihanda ikaba yarafunzwe.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Mutarama 2024, Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, yari yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 150 barokowe, kandi ko ubatabazi bugikomeje gutangwa hashakishwa abandi bantu bashya baba barasigaye munsi y’amazi n’ibiraro byo mu mihanda.
Yagize Ati “Ibi ni ibintu bitoroshye, Ariko nkurikije uburyo bwo kurengera ubuzima dufite, ndabasaba ko mwakora ibishoboka byose kugira ngo mukize kandi mutabare ubuzima bw’abantu mu buryo bwose bushoboka kandi bitarenze amasaha 72.
Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza ngo uyu mutingito wo kuwa mbere, wakurikiwe n’uruhererekane rw’imitingito muri icyo gihugu yakomerekeje byibuze abantu bagera kuri 330, Abandi barenga 30.000 bo mu turere twibasiwe n’umutingito baracyari mu buhungiro, Mu mijyi imwe n’imwe ikabura amazi, amashanyarazi ndetse na interineti.
Hagati aho inkuru z’ubutabazi muri iki gihugu cy’UBuyapani zatangajwe binyuze kuri interineti, Aho hari n’Amashusho yashyizwe ahagaragara na Peace Winds Japan, umuryango utegamiye kuri leta waho wafashije mu gutabara, agaragaza inkeragutabara ziri mu mirimo yo gushakisha abandi baturage baburiwe irengero nyuma y’umutingito ndetse harimo ayerekana umugore ahabwa ubutabazi.