Abaturage bo mu majyepfo y’Uburayi baturiye ikirwa cya Islande bibasiwe n’ingaruka z’ikirunga cyarutse cyangiza byinshi birimo amazu y’abaturage, nyuma y’imyaka igera kuri 2 kitaruka.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 13 Mutarama, Nibwo iki kirunga cyo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Isilande cyarutse, ibiro bishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri iki gihugu bivuga ko bibaye ku nshuro ya gatanu ku kirwa cya Reykjanes kuva muri 2021, Iki kirunga cyarukiye hafi y’umujyi wa Grindavik wo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Islande, maze ibikoma bishyushye cyohereje muri uwo mujyi wose bitwika amazu menshi menshi y’abaturage, Amatungo ndetse n’abantu.
Ibinyamakuru byinshi birimo na BBC byatangaje ko uyu mutingito w’Uruka watangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, ndetse ngo abaturage benshi bakarara bimurirwa mu yindi mijyi byegeranye kugeza mu masaha ya saa tatu za mu gitondo ku isaha mpuzamakungu ya GMT, Nyuma yuko uyu mujyi uzahajwe cyane n’iruka ry’ikirunga ndetse abaturage bakahababarira, Perezida wa Islande Yatanze ubutumwa bw’Ihumure agira Ati: “Nta buzima buri mu kaga, nubwo ibikorwa remezo byinshi byahangirikiye.”
Uyu mujyi wa Grindavik n’ubundi wari wimuwe muri Ugushyingo, umwaka ushize, nyuma yo kwibasirwa nabwo n’uruka rivanze n’iturika, Ariko abaturage bamwe baje kwemererwa gutaha, Igihugu cya Isilande gifite sisiteme zirenga 30 zijyanye no guhangana n’iruka ry’ibirungu ndetse n’ibindi biza nk’imyuzure ndetse n’imiyaga iremereye.
Minisiteri y’ibiza muri iki gihugu yatangaje ko ikomeje gukora ibishoboka byose ifatanije n’inzego z’ubuzima kugirango abaturage bakomeze kwitabwaho mu buryo bwose, Abakuwe mu byabo kubera iki kirunga nabo bakaba bagomba gufashwa bagahabwa indishyi, Ingo mirongo itandatu 10% by’abaturage basanzwe muri uyu mujyi zimaze kwimurwa kugeza ubu, Gudmundsdottir yavuze ko abantu benshi bari bataragaruka nyuma y’ukwezi guturika. Gudmundsdottir yavuze ko nta kaga kari mu buzima bwa muntu.
Biteganijwe ko kuri iki cyumweru ku isaha ya saa 20h00 Perezida wa Islande, Gudni Thorlacius Johannesson, aza kugeza ijambo ku baturage, Iki kiganiro tukaza kukibagezaho mu nkuru yacu iri imbere.