Ikipe y’igihugu ya Qatar yatwaye Igikombe cya Aziya.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Ikipe y’igihugu ya Qatar yaraye yegukanye Igikombe cya Aziya 2023, itsinze Jordan ibitego 3-1, mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Paul Kagame uri muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Ibi byaraye bibaye mw’ijoro ryakeye kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024. Qatar yatsindiwe na rutahizamu Akram Afif watsinze ibitego bitatu byose yatsinze kuri penaliti ku munota wa 22, 73 n’uwa 95.

Mu gihe kipe y’igihugu ya Jordan yo yatsindiwe na Yazan Al -Naimat ku munota wa 67, igitego kimwe, ari nacyo batahiye.

Uyu mukino wa nyuma (final) wabereye kuri stade Lusail muri Qatar yari yakiriye iri rushanwa kuva tariki ya 12 Mutarama 2024, ukab wari witabiriwe n’abantu ibihumbi 86 492 barimo n’abanyacyubahiro batandukanye.

Mu banyacyubahiro bari bahari harimo; Perezida Kagame, hari n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Igikomangoma cya Jordan, Hussein bin Abdullah, na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

Iki ni igikombe cya kabiri cy’umugabane wa Aziya, Qatar yegukanye nyuma y’icyo yatwaye muri 2019.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nawe yari yitabiriye uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *