Igiciro cy’urugendo ku bantu batega imodoka rusange kigiye kwiyongera

Amakuru Politiki Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko nkunganire ku ngendo yari yashyizweho mu bihe bya Covid-19 guhera mu Ukwakira kwa 2020, kuko Leta yifuzaga kugabanya umubare w’abantu muri bisi mu rwego rwo kwirinda Covid-19, kandi ko n’ubukungu butari bwifashe neza ku Banyarwanda muri rusange.

Dr Gasore avuga ko kugeza ubu Leta yari ikirimo kwishyurira buri mugenzi ujya mu Ntara 1,000Frw ahantu hagendwa na 3,000Frw we akiyishyurira 2000Frw asigaye, ndetse ko mu Mujyi wa Kigali aho umugenzi yishyura 200Frw, Leta ngo iba yamwishyuriye 100Frw; agateguza abantu ko igiciro buri mugenzi atanga kigiye kuzamuka, nyuma yo gukuraho iyo nkunganire, aho hagitegerejwe ko abatanga ikoranabuhanga rijyanye no kwishyura bagira ibyo banoza mu gihe kitarenze ibyumweru biri imbere.

Yagize ati:

“Ni gahunda yamaze gufatwa, twabonye ko igiciro kizaba nk’ikizamutse ku mafaranga umuntu asohora mu mufuka we, n’ubwo igiciro cy’urugendo mu buryo bwa rusange kitazamutse, ariko ay’Umunyarwanda yishyura kuri we azabona azamutse, niba wagiraga i Musanze 2,000Frw ukabona bibaye 3000Frw, yazamutse.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yishyurirwaga abagenzi yateranyijwe ubu akaba ageze kuri Miliyari 87 na Miliyoni 500, kuva iyi gahunda ya nkunganire yashyirwaho muri 2020, atanga urugero rwo mu Ukuboza kwa 2023 honyine, aho Leta yishyuye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 6, mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ikindi Leta yigomwe bitewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ngo ni imisoro igera kuri Miliyari 23Frw yagombaga kwakwa ku itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo hakumirwe ko ibiciro byabyo byatumbagira.

Dr Gasore ati:

“Ayo mafaranga twabonye ko arimo kugenda agira uburemere bunini kuri Leta, cyane ko kugira ngo iyatange hano haba hari ibyo yigomwe ahandi, hari amafumbire, hari mituelle, hari amashuri, imihanda, bitagendera ku muvuduko byari kugenderaho kubera amafaranga Leta iri gushyira aha.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akomeza avuga ko uburyo bwo gufasha Abanyarwanda mu ngendo burimo guhinduka, aho ngo bahereye ku gutumiza bisi zigera kuri 200 zirimo 100 zamaze kugezwa mu muhanda, anavuga ko mu gihe Leta irimo guteganya kuvanaho nkunganire ya 1/3 cy’itike y’urugendo, abagenzi bizezwa ko bazaba bafite bisi zihagije, ariko hazirikanwa ko bitagira ingaruka nini ku muturage.

Ni mu gihe hari abagenzi baganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru bavuga ko batari bazi ibya nkunganire ya Leta mu by’ingendo, bamwe bakavuga ko bashobora kuzagira umuco wo kubyuka kare bagenda n’amaguru mu gihe itike yabuze; icyakora Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko hazajyaho uburyo burinda abantu kwishyura urugendo rutari ngombwa, kuko ngo nk’uwateze bisi iva i Nyabugogo yerekeza i Kanombe we agarukira ku Kacyiru, azajya yishyura urwo rugendo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *