Ibiciro bya Lisansi na mazutu byatumbagiye.

Amakuru Imibereho myiza. Ubucuruzi

RURA yashyizeho ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu ku ma sitasiyo yo hirya no hino mu gihugu, Aho byombi byazamutse cyane cyane lisansi yatumbagiye cyane.

Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024 Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko igiciro gishya cya lisansi ari 1,764 Frw bivuze ko kiyongereyeho 127 Frw kuri litiro, Ni mu gihe igiciro cya mazutu cyo kiyongereyeho 52 Frw, kikagera ku 1,684 Frw kuri litiro.

Itangazo rya RURA rivuga ko ibiciro bishya bisimbura ibyashyizweho muri Gashyantare mu 2024, aho litiro ya lisansi yari kuri 1,637Frw, mu gihe iya mazutu yari iri kuri 1632 Frw.

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe. Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yiyongereyeho Amafaranga 127 Frw kuri Litiro.

RURA yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bivuze ko nyuma yayo bizongera kuvugururwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *