Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yanze amasezerano y’ubusabe bwa Hamas yo guhagarika imirwano ku mpande zombi hagasinywa ay’amahoro ndetse n’imikoranire.
Ibi Netanyahu abitangaje nyuma yuko Ubuyobozi bwa Hamas bwari bwandikiye Leta ya Isilaheri buyisaba ibyifuzo birenze kimwe harimo nicyo guhagarika ubushyamirane hagati y’impande zombie. Netanyaho we yanze aya masezerano avuga ko intsinzi yose ariyo bashaka ko Hamas imanika amaboko ikavuga ko itsinzwe.
Netanyahu avuga ko imishyikirano n’iri tsinda ntaho yaba iganisha kuko ngo bahindagurika ndetse akavuga ko amagambo yabo basaba imishyikirano y’amahoro ari ibintu bidasanzwe. Gusa nubwo bimeze bityo ibiganiro hagati y’impande zombi ku mishyikirano birakomeje kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, Bwana Netanyahu yagize ati: “Nta kindi gisubizo twatanga, uretse intsinzi yuzuye kandi ya nyuma kuri iyi mirwano.”
Yakomeje agira Ati “Niba Hamas izarokoka muri Gaza, ntitubizi gusa kugeza igihe ubwicanyi buzahagararira, Nibwo natwe tuzarekera kuyicanaho umuriro.” Ibiro ntaramakuru by’abafaransa Reuters byatangaje ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Hamas avuga ko amagambo Bwana Netanyahu yavuze ku cyifuzo cyo guhagarika imirwano yerekana ko agifite umugambi wo gukomeza gushyira imbere amakimbirane mu karere.
Uyu muyobozi nawe yavuze ko Hamas yiteguye guhangana n’amahitamo yose ari bufatwe ba Isiraheri, Byinshi kuri iyi nkuru yamakuru turabibagezaho mu masaha ari imbere tuyifiteho andi makuru yimbitse vuba.