Gicumbi : Umusore yanizwe n’inyama kugeza ashizemo umwuka.

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 22 wapfuye azize inyama yariye ikaza kumuniga ikamuhagama kugeza imwambuye ubuzima.

Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba , Akagali ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama, Aho uyu musore w’imyaka 22 bivugwa ko yamize inyama ikamuniga ndetse kugeza apfuye, Uyu musore witwa Dushimimana Vincent yitabye Imana ku munsi wejo kuwa Gatanu taliki 05 Mata 2024,

Nyuma yo kumira inyama igahagama mu muhogo, Ibi byabaye ubwo yajyaga gufata amafunguro muri Restaurant yari hafi aho ari kumwe n’undi musore mugenzi we. Aho bagiye kurira ngo basanzwe bafite umwuhariko wo kuba bacuruza inyama z’umutwe w’inka.

Amakuru avuga ko batumije izo nyama hanyuma mu kuyikanja arayimira iramuniga imuheza umwuka, bagerageza kumufasha ngo bayimukure mu muhogo yari yahagamyemo, ariko biba iby’ubusa ahita apfa.

Mu kanya gato umuyobozi w’umudugudu wa Rwasama Hakuzimana Jean Marie Vanney, ibi byabereyemo, ngo ari mu bahageze mbere nyuma yo gutabazwa bakora ibyo bari bashoboye ariko biranga.

Yongeyeho ko mbere y’uko Dushimimana ashiramo umwuka, yabanje gusohoka hanze ngo afate akayaga ariko biranga ahita apfa.

Yagize ati: “Abari hafi aho bagerageje kumufasha ngo barebe ko ayigarura, ntibyakunda. Yaje gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze ahita agwa hasi barebye basanga yashizemo umwuka”.

Abari begereye Dushimimana ngo babanje kumuha ubutabazi bw’ibanze bibashobeye niko kwitabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zihutira kuhagera zifata umurambo ziwushyikiriza ibitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Ubusanzwe abari bazi uyu musore bavuze ko nta kibazo kindi yari asanzwe afite kijyanye n’ubuzima, icyakora hakaba hategerejwe ibisubozo bitangwa na muganga ngo hamenyekane neza icyamuhiyanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *