Gaza: Abaganga bati “Nta bundi bushobozi dufite mu gihe tutanafite uburyo bwo kubona ibikoresho uretse kureka abarwayi bagapfa.”

Amakuru Mu mahanga. Politiki Ubuzima

Abaganga hirya no hino muri Gaza basobanuye inkuru iteye agahinda y’ukuntu kubaga abarwayi badafite Ibikoresho bihagije by’ingenzi bibagoye cyane, ndetse biri gutuma ubuzima bwa benshi buhasigara.

Umwe muri aba baganga bashinzwe kwita ku ndembe muri aka gace kazahajwe n’intambara yabwiye itangazamakuru ko bahangayitse cyane kubwo kureka abarwayi bakabapfira mu biganza Ati “Kubera ikibazo cyo kubura imiti ndetse n’ibindi bikoresho nkaza Bomboni zo gufasha umurwayi kongererwa umwuka, Biba ngombwa ko twemera tukareka abarwayi bagataka amasaha n’amasaha kugeza bapfuye cyangwa se ntibapfe kuko ntakindi tuba twakora muri uwo munota.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasobanuye ko ubuvuzi muri Gaza ari “ibirenze amagambo”, ibitaro bisaga 23 byo muri Gaza ntibyakoraga na gato guhera ku cyumweru naho ibindi 12 byo byakoraga igice kimwe gusa.” Ikigo cy’ubuzima cyavuze kandi ko ibitero by’indege no kubura ibikoresho byongereye ibibazo by’ubuvuzi byarangwaga nubusanzwe muri iyi ntara ya Gaza.

Ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) zivuga ko Hamas ikoresha gahunda z’ibitaro n’ibigo nderabuzima mu bikorwa by’iterabwoba, Mu itangazo yatangarije itangazamakuru, yavuze ko IDF itagabye ibitero ku bitaro nk’uko byavuzwe, Ahubwo ko yinjiye mu turere tumwe na tumwe kugira ngo iteshe agaciro ibikorwa bibi n’ibikoresho bya Hamas, kandi ifate n’abaterabwoba ba Hamas.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *