Ese Wari uziko, Abagabo bagira amahirwe yo kubona amabere y’abagore bibarinda kugira umunaniro ukabije?

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwe mu minezero y’igitsinagabo ndetse ushobora no kugifasha kuramba igihe kinini harimo n’uwo kureba uburanga bw’igitsinagore byumwihariko igice cy’amabere yabo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere muri Kamunuza yo mu Budage mu by’ubuzima bwasobanuye ko amabere y’abagore anezeza abagabo cyane ku buryo ari kimwe mu bintu bishobora kubafasha kurama ku Isi, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Dr Weatherby umwe mu nzobere cyane mu by’ubuzima yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze basanze umugabo ugira amahiwe yo kureba n’amaso ye amabere nibura iminota icumu ku munsi, bimwongerera amahirwe yo kubaho igihe kinini, ugereranyije n’utajya ayaca iryera.

Weatherby n’ikipe ye y’inzobere bakomeza bemeza ko iyo umugabo abashije kureba amabere y’umugore, bizamura imisemburo y’ibyishimo n’ibinezaneza bikamutahamo, ku buryo ako kanyamuneza gashobora kumufasha kuramba.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku igerageza ry’imyaka itanu ku bagabo bagera muri Magana atanu, aho 1/2 cyabo, ni ukuvuga 250, bavuze ko bagize amahirwe yo kujya babona amabere nibura mu minota 10 ku munsi, bagaragaweho kugira ubuzima bwiza.

Ni mu gihe abataragerageje kureba iki gice cy’umubiri w’umugore, bo bagaragaje ko hari ibibazo biri mu buzima bwabo by’umwihariko mu mitekerereze, ku buryo bigenda binagabanya igihe cyabo cyo kuramba.Ku bw’iyi mpamvu, abashakashatsi bemeje ko kuba umugabo yajya yitegereza amabere y’umugore, bimwongerera igihe cyo kuramba.

Ikindi kandi ngo ni uko abagabo babasha kureba amabere binabongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, na yo iri mu ngingo ishobora gufasha umugabo kurama.

Ikindi ngo ni uko abagabo babasha kureba amabere, ndetse bakanayakoraho, bibarinda kugira umunaniro ukabije uzwi nka ‘Stress’.Bavuga kandi ko ibyiza byo kuba abagabo bareba amabere y’abagore, binagaragazwa no kuba umubare munini w’abagabo, bakunda kurangarira iki gice cy’umugore,

mu gihe hari uwagerageje kucyerekana, ku buryo bigoye ko hari umukobwa cyangwa umugore wanyura ku mugabo yerekanye icyo gihe, ngo abure kunagaho akajisho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *