Urukundo ni ingingo itajya ivugwaho rumwe, cyane ko usanga abenshi baba batanazi kurutandukanya n’amarangamutima asanzwe, Urukundo n’amarangamutima ni ibintu bibiri bishobora kukwangiriza umutima bikawushengura igihe wabikoresheje nabi.
Abantu benshi bisanga batwawe n’amarangamutima bakibwira ko bari mu rukundo, niho usanga wakunze uwo mudakwiranye, rero kuko amarangamutima ari kintu gihindagurika, uyumunsi wiyumva neza ejo ukiyumva nabi, niyo mpamvu umunsi umwe uzabyuka ukumva ntumeze neza, uzatangira kumva utagishaka kuvugisha mugenzi wawe usange uramubabaje.
Impamvu rero hari abantu bahora bisanga bakunze abandi bafite ibikomere mu rukundo nyamara bamara gukira nubundi bakabasiga,Mu byukuri si urukundo ahubwo baba babagiriye impwuhwe ndetse n’amarangamutima asanzwe ya muntu.
Kwakundi uhura n’umusore cyangwa umukobwa akakuganyira agahinda ke ukamugira inama ukamuba hafi, kwakundi muhora muganira ukumva umwiyumvamo ku buryo umubura ukumva ntamahoro ufite, nyamara we siko bimeze ahubwo agufata nk’umuntu yegamiye umufasha kugaruka ibuntu.
Igihe kiragera rero wa muntu agakira bya bikomere cyangwa se akabyakira ntakindi ahita akora uretse kukureka, cyangwa akagabanya ubusabane mwagiranaga, kuko nta murwayi ukira ngo agume Kwa muganga.
Iyo bigenze gutyo utangira kwibaza icyabaye ugatangira kumwita umugome nyamara arengana ari wowe wihaye igisobanuro cy’umubano mwari mufitanye, Ibyo wakoze byose wumvaga bizavunjwamo urukundo nyamara siko mugenzi wawe yabifataga, birangira rero usigaranye igikomere ndetse no kwicuza cyane Kandi ari wowe wabyikururiye.
Inama nuko ugomba kuva mu kigare cyo gukunda, ukarekana na byabindi ngo urukundo ni impumyi.