Dore amafoto utabonye y’ubukwe bwa Sadio Mane wakoze ubukwe mw’ibanga {AMAFOTO}

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga. Urukundo

Sadio Mane, ni rutahizamu ukomoka muri Senegal ku mugabane w’Afrika, akaba akinira Ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia, yanyuze no mw’ikipe ya Liverpool, uyu mukinnyi yakoze ubukwe mw’ibanga ibintu byatunguye abantu benshi.

Sadio Mane yigeze kuvugwaho umubano wihariye n’Umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe, yamaze kurushinga na Aisha Tamba, basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo. N’ubukwe bwabaye tariki ya 7 Mutarama 2024, bubera iwabo muri Senegal mu murwa mukuru Dakar mu gace ka Keur Massr.

Ubu bukwe busa n’ubwabaye mw’ibanga kuko amafoto y’ubu bukwe yatangiye gusakara kumbuga nkoranyambaga bwararangiye.

Sadio Mane, yakabije inzozi ze kuko muri 2020 yigeze kubazwa umukobwa w’inzozi ze, kimwe mu bintu yavuze uretse kuba akunda gusenga yicisha bugufi, ariko na none atashakana n’umukobwa w’icyamamare, bibaye byiza akaba adakoresha imbuga nkoranyambaga byaba ari akarusho.

Ni byo byabaye kuko Aisha Tamba ni umukobwa utapfa kubona akoresha imbuga nkoranyambaga, gusa avuka mu gace ka Casamanca muri Cameroun. Uyu mukobwa bivugwa ko aziranye na Sadio Mane kuva kera ndetse no kwiga kwe byagizwemo uruhare n’uyu mukinnyi w’imyaka 31 umaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro 2.

Dore amwe mu mafoto y’ubukwe bwa Sadio Mane na Aisha Tamba.

Sadio Mane yakoze ubukwe na Aisha Tamba

Ubukwe Sadio Mane na Aisha Tamba bwabaye mu ibanga rikomeye

Dore Aisha Tamba umugore wa Sadio Mana

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *