Bitunguranye Sadio Mane yakoze ubukwe n’umukunzi we Aisha Tamba.

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Sadio Mane ukinira Al Nassir yo muri Saudi Arabia yakoze ubukwe mw’ibanga, ibintu byatunguye abantu benshi harimo n’abakinnyi basanzwe bakinana.

Inkuru y’ubukwe bwa Sadio Mane yasakaye ku munsi wejo tariki 07 Mutarama 2024. Uyu munya-senegal wimyaka 31 yamavuko ku munsi wejo nibwo yasezeranye n’umukobwa wiga muri kaminuza w’imyaka 19 yamavuko, basezeraniye I darkar muri keur Massar, mu gihugu cya Senegal.

Ibi bibaye mbere yuko uyu mukinnyi yitegura kwitabira imikino y’igikombe cya Afrika cya 2023-24. Ubukwe bwa Sadio Mane bwabaye mwibanga dore ko bwatashywe n’abantu bake bahafi nawe.

Ibi bintu bikomeje gushimangira imibereho yuyu musore utarigeze arangwa nibikabyo mu buzima bwe ndetse ngo abeho mubuzima buhenze nkuko ibindi byamamare bibikora, ahubwo aharanira gushyigikira abatishoboye cyane ko abizi kubaho mubukene uko bimera.

Aisha Tamba, aracyari Umunyeshuri w’ahitwa Cabis school I Grand Mbao Baobab muri Senegal. Sadio
Mane iby’ukwezi kwabuki ntabikozwa cyane ko yahise yitabira umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu ya Senegal na Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *