APR FC yatsinze JKU SC ibitego 3-1 ihita igera muri 1/4 cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Amakuru Imikino

APR FC yatsinze JKU SC yo muri Zanzibar ibitego 3-1 ihita igera muri 1/4 cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup, mu mikono iri kubera muri Zanzibar.

Wari umukino wa kabiri w’itsinda B mu gikombe cya Mapinduzi kirimo kubera muri Zanzibar, uyu mukino wabaye ejo tariki 03 Mutarama 2024, nyuma yuko APR FC yatsinzwe na Singida Fountain Gate mu mukino wa mbere, APR FC yasabwaga gutsinda JKU SC kugira ngo igere muri 1/4 cy’irushanwa.

Ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe ku ruhande rwa APR FC, aho ku munota wa 7 Niyibizi Ramadhan yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira waturutse kwa Apam yahinduye imbere y’izamu maze Abdourame Alioum akozaho umutwe umupira ujya mu rushundura.

Bidatinze ku munota wa 10, APR FC yakoze impinduka zitateguwe aho Apam Assongue Bemol yagize imvune asimburwa na Sanda Soulei. Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, APR FC bayishyuye iki gitego kuri penaliti yatsinzwe na Saleh Massoud Abdala.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1. Bakinjira mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 47, APR FC yabonye igitego cya kabiri, ishoti rikomeye Ramadhan yateye umunyezamu awukuramo ariko Mbaoma wari wakurikiye ahita awusubiza mu rushundura.

Ku munota wa 66, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira ukubita umutambiko w’izamu urindunda, umusifuzi ahita asifura igitego. Mu gihe abenshi babonaga ku mashusho ko umupira utageze no ku murongo w’izamu.

Umukino warangiye ari 3-1 , maze ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ihita igera muri 1/4, cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *