Impyiko y’ingurube yatanze icyizere cyo gusimbuzwa iy’abantu igakora.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima

Umuntu wa mbere washyizwemo impyiko y’ingurube yavuye mu bitaro arataha, Nyuma y’iki gikorwa cya mbere gikozwe cyo kwitabaza ingingo y’inyamanswa mu kugerageza.

Uyu mugabo w’imyaka 63 witwa Richard Slayman yasezerewe ku munsi wejo ku wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024, Nyuma yuko yari amaze iminsi ahabwa ubuvuzi mu bitaro bya Massachusetts General Hospital (MGH) biherereye muri leta ya Boston.

Mbere yuko ahabwa iyi mpyiko y’ingurube habanje ibikorwa byo kuyitunganya hakurwamo bimwe mu biyigize byashoboraga gutuma umubiri we utayakira neza, imirimo yakozwe n’ikigo gikora ibijyanye n’imiti cya eGenesis.

Iyi nkuru y’isezererwa ry’uyu murwayi yatangajwe Ejo kuwa gatatu n’ibi bitaro, Ari nabyo bya mbere binini by’ishuri rya kaminuza ya Harvard Medical School yigisha iby’ubuvuzi muri leta ya Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ubuyobozi bw’ibitaro bwasohoye ryavugaga ko uyu murwayi, Richard Rick Slayman wo muri Weymouth, Massachusetts, wari arembejwe n’indwara y’impyiko ndetse ageze ku rwego rwa nyuma akeneye guterwamo  indi mpyiko ubu ameze neza cyane, Nyuma yo gushyirwamo iy’ingurube bitanizewe.

Iki gikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu buvuzi kuko mu myaka yashize ingingo ziturutse kuri iyo nyamaswa zakunze kudakunda ku muntu, Mu 2018, Slayman yari yahawe impyiko yari yakuwe mu muntu wapfuye ariko mu 2023 itangira kugira ibibazo, ari bwo abaganga banzuye ko ahabwa iy’ingurube.

Ni inkuru nziza ku bakeneye uru rugingo, kuko nko muri Amerika buri munsi abagera kuri 17 bapfa ku munsi bazize kubura ubaha urugingo, abakeneye impyiko bakiganza mu mibare.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *