Muri Africa Yepffo haravugwa impanuka ikomeye yahitanye abasaga 45 bose bari bateraniye muri Bisi gusa hakarokokamo umwana muto w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 8.
Polisi yo mu muhanda yo muri iki gihugu yavuze ko abantu 45 bose bapfuye muri bitabye Imana ubwo iyi modoka ya bisi bari barimo yarohamaga mu manga y’umusozi muri metero 50 ivuye ku muhanda yagenderagamo.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko umukobwa w’imyaka umunani ariwe wenyine wabashije kurokoka iyi mpanuka ndetse agahita ajyanwa mu bitaro yakomeretse cyane, Iyi bisi bivugwa ko yaba yagonze muri bariyeri, maze yagwa muri iyo manga igahita ishya mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu cya Africa Yepfo.
Abagenzi bari bari muri iyi Bisi bari bavuye mu murwa mukuru wa Gaborone muri Botswana berekeza mu mujyi wa Moria muri Pasika
Amakuru avuga ko intandaro y’iyi mpanuka ari uko iyi modoka yacomotse feri, nuko igahanuka ku iteme riri mu muhanda wo ku musozi wa Mmamatlakala, umuhanda uri hagati y’umujyi wa Mokopane na Marken, mu ntera ya kilometero zigera kuri 300 mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg.
Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje kugeza mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu
Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko aho byabereye hamaze gukurwa imifuka 34 irimo imirambo, ariko ko mu mirambo yose icyenda gusa ari yo yashoboye kumenyeka.
Umuyobozi mukuru wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, Sindisiwe Chikunga, yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ya bisi yapfiriyemo abo bantu bose, Yavuze ko leta y’Afurika y’Epfo izafasha mu gusubiza imirambo mu gihugu abapfuye bakomokamo, ndetse igakora iperereza ryimbitse ku cyateje iyo mpanuka.
Yongeyeho Ati: “Ibitekerezo n’amasengesho byacu biri kumwe namwe muri ibi bihe bikomeye, Dukomeje gushishikariza abantu gutwara imodoka neza igihe cyose no kuba maso cyane, kuko abantu benshi barimo gukoresha imihanda ari benshi muri iyi mpera y’icyumweru izabamo Pasika.”