Mu gihugu cya Turkey, haravugwa inkuru itangaje y’umugore wasabye gatanya imutandukanya n’umugore we ku mpamvu zo kudakunda kwiyuhagira ndetse akanaba agirira umwanda igice cye cy’akanwa agasanga bimubangamiye cyane.
Uyu mugore yatse inkiko gatanya imwemerera gutandukana n’umugabo we ngo bitewe nuko amuhoza ku nkeke y’umwanda w’umubiri we ndetse no mu kanwa hakabaye hakorerwa isuku yihariye, Uyu mugore yareze umugabo we avuga ko umugabo we kumubona yiyuhagiye biba ari nka tombora ndetse ko amunukira mu kanwa dore ko naho atajya ahakorera isuku.
Uyu mugore witwa wahawe amazina ya A.Y mu itangazamkuru ryo muri Turkey ku bw’impamvu z’umutekano we, akomeza avuga ko nyuma yo kwikorera igenzura agasanga umugabo we wiswe C.Y yoza amenyo ye no mu kanwa byibura rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa ngo yahise atanga ikirego mu rucyiko cyo kumutanya n’uyu mugabo kuko ngo asanga ari imbogamizi kuri we ndetse ari ikibazo gikomeye.
Abanyamategeko bunganira uwo mugore, babwiye urukiko rwa ‘19th Family Court’ rwa Ankara, ko uregwa ashobora kwambara umwenda umwe iminsi itanu atawuhinduye, akoga rimwe na rimwe, agahora anuka icyuya.
Abatangabuhamya baje mu rukiko, harimo inshuti zihuriweho n’umugabo n’umugore ndetse n’abakorana n’umugabo, bose bemeje ko koko uwo mugabo afite ikibazo cy’umwanda . Urukiko rwahise rwemera guha uwo mugore gatanya nk’uko yari yayisabye, ndetse rutegeka umugabo kumwishyura ibihumbi magana atanu by’Amalira yo muri Turkey, (500,000 Turkish lira), ni ukuvuga agera ku 16.500 by’Amadolari y’Amerika nk’indishyi y’akababaro, yo kuba barabanye atita ku isuku.
Umunyamategeko wa A.Y. witwa Senem Yılmazel, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Turkey cyitwa Sabah ko “Abashakanye bagomba kuzuza inshingano zijyana n’ubuzima basangiye. Iyo ubuzima abashakanye bahuriyeho bubaye umutwaro kubera imyitwarire y’umwe muri bo, undi aba afite uburenganzira bwo gutanga ikirego agasaba gatanya.
Twese tugomba kwitondera ibijyanye n’imibanire y’abantu. Kubera iyi mpamvu, tugomba kureba ku myitwarire yacu no ku isuku yacu”.
Itegeko ryo muri Turkey, impamvu zishingirwaho mu gutanga gatanya zigabanyijemo ibice bibiri, harimo impamvu rusange n’impamvu zidasanzwe. Kuri iyo dosiye yo kuba hari ubangamiwe kubera imyitwarire ya mugenzi we irimo kuba agira umwanda, byatumye iyo suku nkeya y’umugabo iba impamvu urukiko rwashingiyeho rutanga gatanya.
Impapuro z’urukiko, zigaragaza ko abatangabuhamya bemeje ko C.Y. yogaga rimwe mu minsi irindwi cyangwa se icumi, ibyo bigatuma impumuro ye ibangama cyane. Bamwe mu bakorana n’uwo mugabo bemeye kuza gutanga ubuhamya mu rukiko, bavuze ko kubera ukuntu agira umwuka unuka cyane, gukorana na we ari iyicarubuzo.
Ikinyamakuru Odditycentral.com cyanditse ko inkuru nk’iyo yigeze kubaho mu 2018, ubwo umugabo wo muri Taiwan na we yatandukanye n’umugore we kubera ko yoga rimwe mu mwaka, ndetse hari n’undi mugabo w’Umuhinde na we ngo watandukanye n’umugore kubera ko atoga buri munsi.