Khan Younis: Imirwano yubuwe mu isura nshya, yaguyemo abagera kuri 12 muri Gaza.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Urugomo

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi muri Palesitine kivuga ko byibuze abantu 12 aribo bishwe, Abandi 75 mu gitero cyagabwe i Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.

UNRWA yavuze ko ibisasu bibiri byibasiye iki kigo cyayo cya “Khan Younis Training” mu gihe cy’imirwano yaberaga mu nkengero z’umujyi, Komiseri wacyo yamaganye ibi bikorwa by’ubwigomeke ashimangira ko ari ukwirengagiza byimazeyo amategeko shingiro y’intambara.

Igisirikare cya Isiraheli cyo cyavuze ko ibyabaye bitaturutse ku gitero cy’indege cyangwa imbunda z’ingabo byacyo mbese ko ntaho gihuriye n’icyo gitero, bongeyeho ko harimo gusuzumwa ibikorwa bya Isiraheli bya hafi aho no gusuzuma niba bishoboka ko cyaba ari igitero cyagabwe na Hamas.

Ingabo za Isiraheli zarwanije abarwanyi ba Hamas ubwo zerekezaga mu burengerazuba bwa Khan Younis, nyuma y’umunsi umwe, izi ngabo zatangaje ko zamaze gukaba no kwigarurira uyu mujyi. Imirwano n’ibisasu byo kuri uyu wa gatatu, byibasiye ibitaro bibiri bikuru by’umujyi nabyo byari bicumbikiye abarwayi bazize intambara, abakozi n’abandi babarirwa mu bihumbi bari barembye.

Aya makimbirane ahanini yatewe n’igitero kitari kitezwe cyambukiranya imipaka cyagabwe na Hamas ku bantu bo mu majyepfo ya Isiraheli kuwa 7 Ukwakira, Aho abantu bagera ku 1300 bishwe abandi bagera kuri 250 bakajyanwa bugwate.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe abantu barenga 25.700 biciwe muri Gaza, Abandi bagera kuri miliyoni 1.7  hafi bitatu bya kane by’abaturage nabo bimuwe mu byabo mu byumweru 12 bishize by’izi ntambara z’urudaca. Amakuru ya Loni akavuga ko benshi muri abo bahungiye mu bigo bya Loni biri muri ako gace.

Ikigo cy’amahugurwa cya Khan Younis ni kimwe mu bigo binini bya UNRWA, aho abantu bari hagati ya 30.000 na 40.000 bavuga ko baba mu kibanza cyacyo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *