Byari ibikomeye cyane, Abanyamakuru bagize ubwoba bukomeye bahatirwa gupfukama muri sitidiyo ya televiziyo n’abitwaje imbunda n’izindi ntwaro zikomeye, kamera zazengurutse zerekana buri kimwe gusa ntacyo byatanze kuko n’abapolisi ubwabo baharaniye gukiza amagara yabo.
Muri Ecuador humvikanye inkuru itangaje y’agatsiko k’amabandi kahagaritse umutekano mu gihe cy’umunsi wose, Kuri uyu wa gatatu nibwo aka gatsiko k’amabandi yitwaje intwaro katatse imwe muri Televisiyo zikomeye muri iki gihugu yitwa TC Television iherereye mu mujyi munini wa Guayaquil.
Aya mabandi yinjiye muri Sitidiyo z’iyi Televisiyo abanje gushimuta Aba Polisi bose bari bari ku muhanda maze yinjira muri Sitidiyo za Televisiyo ategeka abanyamakuru bose gupfukama hasi badasakuje cyangwa ngo baburane kuko bashoboraga kugirirwa nabi mu gihe babikoze.
Ubwo bari bageze muri Televisiyo imbere aya mabandi yahatiye umwe mu banyamakuru wigeze gutambutsa ikiganiro cyivuga ku mitwe yitwaje intwaro gusubiramo icyo kiganiro imbonankubone anafatiweho imbunda.
Amashusho yagiye agaragara muri iki gihugu cya Ecuador giherereye mu majyepfo ya Amerika cyazahajwe cyane n’aka gatsiko k’amabandi bivugwa ko kaba ari akabanyamerika basanzwe bagirana amakimbirane ya hato na hato na Ecuador, Perezida wa Ecuador we yavuze ko hari uburyo Ecuador yagize uruhare mu makimbirane y’imbere muri icyo gihugu.
Perezida wa uquateur, Daniel Noboa, yategetse ingabo z’igihugu cye kugarura umutekano muri iki gihugu nyuma y’imyivumbagatanyo imazemo iminsi ahanini inatezwa n’abayobozi b’agatsiko k’abarwanyi batorotse gereza maze abacungagereza bagafatwa bugwate, n’ibikoresho biturika bikagenda binyanyagizwa hirya no hino mu mijyi myinshi yo mu gihugu.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano aho muri Ecuador ngo ni uko ako gatsiko k’abitwaje imbunda amaherezo batsinzwe n’abasirikare b’igihugu ndetse bagafatwa, Gusa nanone ngo amashusho ya Live yagaragaye ayo mabandi yambaye intwaro ahantu hose n’ingabo yapfukamishije abakozi ba TC Television ngo akaba yateye ubwoba n’igishyika cyane mu baturage ba Ecuador.