Yemen : Aba Houthis bahize kwihorera no gutanga ibihano bihambaye kuri Amerika n’Ubwongereza bagabye ibitero ku birindiro byabo.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Urugomo

Aba Houthis bahize ko hagomba kubaho ibihano bihambaye cyangwa kwihorera kuri Amerika n’Ubwongereza bagabye ibitero ku birindiro byabo muri Yemeni bakoresheje ikirere n’inyanja.

Amakuru yanditswe n’ibinyamakuru byinshi bya hariya mu bwongereza na Amerika byatangaje ko Amerika n’ubwongereza ijoro ryose byagabye ibitero bya gisirikare mu kirere n’inyanja bikibasira ibirindiro 16 bya Houthi, birimo ibigo bishinzwe kuyobora ububiko bw’amasasu ndetse na sisitemu zo kurinda ikirere.

Perezida Biden avuga ko iki gikorwa kizarinda urujya n’uruza rw’ubucuruzi mpuzamahanga naho Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, avuga ko ibitero bashijwa byari ukwirwanaho ndetse ko babikoze mu buryo bugereranije bitarengereye”.

Umuyobozi w’abakozi Sir Keir Starmer yagaragaje ko nawe ashyigikiye iki gikorwa cyabaye, Ariko amashyaka amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi mu bwongereza ndetse n’intagondwa muri Yemen avuga ko inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza igomba kwibutswa neza ndetse igahabwa isomo, kugira iryozwe ibyo yakoze. Perezida Biden avuga ko Ubuholandi, Ositaraliya, Kanada na Bahrein byatanze inkunga mu rwego rw’ubutumwa.

Uyu mutwe ushyigikiwe na Irani wiyemeje gukomeza kugaba ibitero ku mato yo mu nyanja Itukura ndetse no gushyigikira Hamas muri Gaza mu buryo ubwo aribwo bwose, Perezida Biden yavuze ko atazatezuka ku gukora ibindi bikorwa bya gisirikare nibiba ngombwa.

Ariko Amerika kandi yasobanuye neza ko idashaka kubona amakimbirane yaguka mu burasirazuba bwo hagati, Ibyo bikerekana ko ibikorwa bya gisirikare biyobowe na Amerika bizaba bike, Bikazaho mu gihe byabaye ngombwa.

Ni mu gihe kandi Amerika nayo yohereje ibitero by’indege bigamije kwibasira indi mitwe ishyigikiwe na Irani muri Iraki na Siriya mu mezi ashize. Gusa abaturage muri icyo gihugu bakavuga ko bidateze gukuraho iterabwoba, Imyigaragambyo bikorwa n’iyo mitwe.

Iyi mitwe y’abarwanyi ishyira mu majwi Leta zunze Ubumwe za Amerika ko yagize uruhare runini mu gusenya bumwe mu bushobozi bw’Aba Houthis mu gihe yagabaga ibitero ku bwato mu nyanja Itukura.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *