Yago yongeye kwibasirwa mu ndirimbo nshya ihuriwemo n’ibyamamare bitandukanye birimo Dj Brianne na Rocky Kimomo.

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi ku izina rya Yago PonDat yongeye kwibasirwa mu ndirimbo nshya yiswe ‘Pressure’ ihuriwemo n’ibyamamare  bitandukanye birimo Dj Brianne, Rocky Kimomo, Junior Rumaga, Sean Brizz, Ddumba n’abandi.

Hashize iminsi hacicikana inkuru zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku makimbirane ari hagati y’umuhanzi Yago na Dj Brianne, buri umwe avuga ibye n’undi akavuga ibye kugeza aho rwabuze gica. Nanubu ntawuramenya mu byukuri icyo bapfa cyatumye buri umwe ashyira ku karubanda mugenzi we.

Burya umunyarwanda yabivuze ukuri ko hazima uwatse, kuko Yago na Dj Brianne bari inshuti mu buzima busanzwe, Nyuma yiyo nkubiri yose nibwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere hasohotse indirimbo yahuriwemo n’ibyamamare bitandukanye bise “PRESSURE” ikaba irimo: Dumba, Dj Brianne, Rocky Kimomo, kadaffi Pro, Microjeni, junior Rumaga na Sean Briz.

Iyi ndirimbo yaje kumvikanamo ijambo risa nko kwibasira umuhanzi Yago ashinjwa kwica umuziki nyarwanda, ibi byatumye twongera gutekereza kuri ayo makimbirane ye na Dj Brianne cyane ko nawe ari muri iyi ndirimbo.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze nta numwe uragira icyo ayivugaho kirambuye ku mpamvu bavuzemo ko Yago yishe umuziki, ubwo ni ugutegereza icyo Yago azabivugaho ndetse no kumenya impamvu yako gace gato kumvikana muri iyi ndirimbo gasa naho kagaruka kuri uyu musore Yago.

Mu butumwa Dj Brianne aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ateguza iyi ndirimbo yagize Ati “Agahu gahuye n’umunyutsi, Ejo saa tanu 11:00AM turabatamo ya ndirimbo y’isanamitima yitwaPressure’.” Iyi ndirimbo yaririmbwe na Ddumba, dj Brianne, Jamal Microjeni Kadaffi Pro, mussa Savimbi, Sean Brizz, Junior Rumaga na Rocky Kimomo.

Amajwi yayo (Audio) yakozwe na Producer Ayoo Rash, irangizwa na Bob pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na director Jakob legacy Shotit, iyi ndirimbo mukaba mwayumva munyuze ku murongo wa youtube wa Rocky Entertainment.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *