Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Nyuma yo gukubita ibipfukamiro hasi asaba abarusiya bose kumuhundagazaho amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Putin yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu bibi no mu byiza.

Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%. mu itangazo rya Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu ryatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, nyuma y’amatora.

Radiyo Ijwi rya Amerika ryatangaje ko mu gitondo cyo ku cyumweru Perezida wa Ukrain, Volodymyr Zelenskyy, yari yatangaje ko Perezida w’Uburusiya Putin ashaka kuguma k’ubutegetsi akazategeka ubuziraherezo ndetse avuga ko amatora yo mu Burusiya atemewe n’amategeko.

Putin yavuze ko agiye kongera imbaraga mu gisirikare aho yumvikanishije ko mu gihe haba hari igihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi kigiye gufasha Ukraine mu ntambara, byaba ari nko guca amarenga y’intambara ya Gatatu y’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *