Vaticani yasohoye itangazo rishyira umucyo ku cyemezo cya Papa cyo guha umugisha abatinganyi.

Amakuru Mu mahanga. Utuntu n'Utundi

Mu kwezi gushize isi yabaye nkigwiriwe n’ishyano ubwo Papa yatangazaga ko bidakwiriye guheza igice kimwe cyabantu mu gihe cyo gutanga umugisha muri kiriziya gatulika.

Muri iyo minsi kandi ni nabwo yavuze ko ababana bahuje ibitsina badakwiye kwimwa umugisha cyangwa kwangirwa gusezerana imbere y’Imana ngo kuko nabo ari ibiremwa nk’abandi bose.

Iki cyemezo rero cyasamiwe hejuri n’abayoboke ba kiliziya gatulika, abandi bacyamagana bivuye inyuma, bavugako bidakwiye ndetse bihabanye n’ukwemera kwabo.

Bidatinze rero ibiri mushingwamahame y’ukwemera I Vatican bahise basohora itangazo rigamije gushyira umucyo kw’itegeko Papa yasohoye mu kwezi gushize rigira   riti “Ririya tegeko ntago rinyuranyije n’ukwemera, kandi si sakirirego ku mana.”

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuba abayobozi batabyumva atari ikibazo, ko ariko bigenda ku mpinduka zose ntago impinduka zakirirwa rimwe, bakeneye igihe cyo kubitekerezaho.

Nyuma yiri tangazo abakuru ba za kiliziya nabo bazagira icyo babivugaho niba koko bafata icyo gihe bakabyumva bakazabyumvisha nabo bayobora.

Mu bamaganiye kure ibyo Papa yatangaje harimo na Karidinali Antoin Kambanda, akaba ari na Arikiyepisikopi wa Kiliziya gatulika muri Kigali, yavuze ko Kiliziya Gatulika mu Rwanda idashyigikiye ibyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina, asaba Abakristu gusabira Kiliziya Gatulika kuko yugarijwe n’ibi bigeragezo.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kucyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo yari ayoboye Igitambo cya missa cy’igitaramo cya Noheli, cyaturiwe muri Kiliziya ya Saint Michel mw’ijoro ryakeye.

Muri kino gitambo cyitabiriwe n’abakristu benshi ndetse cyakurikiwe na benshi kuri televiziyo, Karidinali Kambanda yasabye abakristu kwishimira ivuka ry’umucunguzi Yezu Kristu (ivuka rya Yezu), kuko Noheli ari umunsi ukomeye ku Isi no mu Ijuru, kandi abatuye Isi bawizihiza hamwe n’abo mu Ijuru.

Kambanda yanavuze ko Noheli ibaye mu gihe hari abantu bashaka guhinyuza Imana, bashaka kunyura inzira zitaremwe nayo, by’umwihariko agaruka ku babana bahuje igitsina (abatinganyi), ndetse bakomeje no gusabirwa guhabwa umugisha muri Kiliziya Gatulika, we yabyamaganiye kure.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibakwiye kugwa muri iki kigare cy’abahinyuzamana bashaka kugendera mu ngeso zidakwiye abakristu.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *