Uwase Muyango na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Amategeko Mu Mujyi wa Kigali {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Miss Uwase Muyango Claudine wahize abandi muri 2019 mu cyiciro cy’ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda, Yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kimenyi Yves nawe uzwicyane mu mupira w’Amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, Ku isaha ya 1: 00 Pm Nibwo aba bombi bazwi mu myidagaduro yo Mu Rwanda bageze ku biro by’Umujyi wa Kigali mu muhango wo gusezerana kuzabana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’U Rwanda.

Amakuru yamenyekanye ko aba bombi bazakora ubukwe tariki 6 Mutarama 2024 kuri Romantic Garden ku Gisozi, Tubabwire ko Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2019, Umunyezamu Kimenyi Yves yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, Ndetse kuri ubu akaba akinira AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *