Urukiko rw’Ikirenga rwemeye gutanga umwanzuro, niba Trump ashobora kubuzwa gukomeza imirimo yo kwiyamamaza.

Amakuru Mu mahanga. Politiki Utuntu n'Utundi

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Amerika rwavuze ko ku wa gatanu ruzasuzuma icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwa Colorado kidasanzwe cyo gukuraho uwahoze ari Perezida Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza muri iyo ntara.

Nyuma na nyuma Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwamaze kwemeza ko rugiye gusuzuma ubujurire bwa Perezida Donald Trump, Nyuma y’uko yari yasabye ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwo muri Leta ya Colorado rwamwambuye amahirwe yo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu cyateshwa agaciro.

Icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kuburanisha uru rubanza gishyira mu majwi abacamanza icyenda hagati y’amatora yo mu 2024, Mu gihe amatora atangirana no kwiyamamaza bityo bikaba byerekana uruhare rukomeye urukiko rwagize mu guhagarikwa nk’umukandida mu matora ya perezida muri uyu mwaka

Kuwa 19 Ukuboza 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwa Colorado rwatangaje ko rwafashe iki cyemezo kubera uruhare rushimangira ko Trump yagize mu myigaragambyo y’urugomo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, US Capitol kuwa 6 Mutarama 2021,

Icyemezo cy’urukiko rwa leta mu kwezi gushize rwemeje ko abacamanza bagomba gufata ikibazo cya politiki kandi bagakemura ikibazo kitavugwaho rumwe cyo kumenya niba Trump ashobora kuvanwa mu bakandida biyamamariza kuzayobora Leza Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo ariko icyemezo cya Colorado kireba gusa iyo ntara, inkiko zo mu zindi ntara nyinshi nazo zasuzumye imbogamizi zijyanye no kwemerera Trump gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza nubwo nta rubanza nk’urwo rwigeze rugera no muri Colorado.

Nyuma ku wa 03 Mutarama 2024 abanyamategeko ba Trump basobanuye ko mu gihugu kirimo demokarasi, icyemezo cyafatiwe muri Colorado kidakwiye, cyane ko ngo imyigaragambyo yabereye ku Nteko itakwitwa iyo kwigomeka ku nzego za Leta ndetse ko umukiliya wabo atayigizemo uruhare,

Uru rukiko rwa Colorado rwashingiye ku Itegeko Nshinga rya Amerika rikumira uwo ari we wese wagize uruhare mu bikorwa byo kwigomeka ku nzego za leta kuba yaba Umuyobozi muri Amerika, Abanyamategeko ba Trump bavuga ko ibyo bidakora k’ushaka kuba perezida.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2023 aribwo Urukiko rw’Ikirenga ruzatangira gusuzuma ishingiro ry’ubujurire bwa Trump ndetse n’iry’ibyemezo by’urukiko rwo muri Colorado, uru rukiko rugaragaza ko ibizavamo bizubahirizwa mu gihugu hose.

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kije nyuma y’aho n’intumwa nkuru 27 za leta zitandukanye muri Amerika na zo zasabye ko rwatesha agaciro ibyemezo by’urwa Colorado kuko zigaragaza ko gukura Trump mu biyamamaza bishobora guteza ibibazo byinshi Amerika itabasha kwirengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *