Urubanza rwa Kazungu Denis rwongeye gusubikwa, ku mpamvu z’umwanya muto wo kwitegura urubanza.

Amakuru Ubutabera Utuntu n'Utundi

Urubanza rwa Kazungu Denis rwongeye gusubikwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Nyuma yuko rwari rwasubitswe kuwa gatanu ushize tariki ya 5 Mutarama 2024.

Ku mpamvu zo kutabona umwanya uhagije wo kwitegura yatazwe n’uwunganira Kazungu Denis mu mategeko, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kazungu Dennis ku nshuro ya gatatu. Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha byo gusambanya abagore ku gahato n’ubwicanyi bw’abantu 14, yari yagombaga kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga ku rubuga rwa Skype mu cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urubanza rugitangira, umucamanza yavuze ko Me Murangwa Faustin umwunganira yanditse asaba ko urubanza rwasubikwa kuko yabonye gito cyo gutegura urubanza, Me Murangwa yagaragaje ko yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kunganira Kazungu habura igihe gito ngo urubanza ruburanishwe, bityo ko atabashije kubona umwanya uhagije wo gutegura dosiye.

Yavuze ko mu gihe baba bahawe umwanya nyuma z’icyumweru, baba bamaze gutegura umwanzuro wabo bakawushyikiriza Urukiko ndetse bakaba baba biteguye no kuburana, Uregwa mu rubanza Kazungu Denis we yavuze ko basabye icyo gihe kugira ngo babashe gutegura urubanza rwabo neza bazanabashe kubona ubutabera.

Nyuma yo kwakira impamvu z’uruhande rw’abaregwa, Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kuri uwo munsi maze rukimurirwa kuwa 2 Werurwe 2024, ku isaha ya Saa tatu za mu gitondo. Mu gihe ubushinjacyaha buhawe umwanya bwavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kubona igihe cyo gutegura urubanza bitewe n’umubare w’ibyaha byinshi birimo,

Uhagarariye Shyirambere Augustin uri mu baregera indishyi, yavuze ko urubanza rwasubikwa ariko rugahabwa itariki ya hafi. Si ubwa mbere urubanza rwe rusubitswe kuko rwagombaga gutangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, ariko biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha rurasubikwa kuko Kazungu yari afite imanza ebyiri muri uru rukiko busaba ko zihuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *