Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Félix Tshisekedi ashaka gushoza.

Amakuru Politiki Rwanda

Brig Gen Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, amaze iminsi avuga ko ashobora kuyishoza.

Mu kiganiro kitwa ‘The Long Form with Sanny Ntayombya’ Brig. Gen. Ronald Rwivanga, , yabajijwe icyakorwa mu gihe ibyo Perezida Tshisekedi yavuze yabishyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaba gitewe.

Yagize ati “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare, Turiteguye, Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Tariki 18 Ukuboza 2023, nibwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko agiye gusaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko bwo gutera u Rwanda, akereka Kigali ko yamwibeshyeho cyane.

Ibi yabitangaje imbere y’imbaga y’Abanye-Congo, yavuze ko arambiwe agasuzuguro, ubwicanyi n’ubusahuzi bw’u Rwanda binyuze mu mutwe wa M23, ibyo ngo yifuza gushyiraho akadomo bikarangira.

Perezida Tshisekedi yagize Ati “Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.” Amagambo ya Tshisekedi yamaganiwe kure n’abantu batandukanye, bamwe bamwibutsa ko iyo ntambara yifuza k’u Rwanda ishobora gusorezwa i Kinshasa muri Congo.

Kuva imirwano yaduka hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, u Rwanda rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abaturage bashobora guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Nyuma yibyo byose byavuzwe, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko ashaka gushoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *