Umuvugizi wa Reta y’u Rwanda Alain Mukurarinda yahumurije Abarundi bari mu Rwanda ko umutekano wabo ari wose.

Amakuru Politiki

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bisa nkaho ari bimwe, n’ibihugu bisangiye byinshi, ari ururimi, umuco mbese bihana inka n’abageni.

Burya ibihe ntibihora ari byiza, igihe kiragera bigahinduka cyane ko muri politike buri wese aba aharanira inyungu ze, rimwe na rimwe ugasanga ibibazo byabayobozi biragenda bikangiriza abaturage, bikaba ubwa wamugani ngo aho imbogo zirwaniye ibyatsi nibyo biharenganira.

Hashize igihe kitari gito umubano w’u Burundi n’u Rwanda ujemo agatotsi ubwo bwayoborwaga na Petero Nkurunziza,  yaje gusimbirwa na mugenzi we Ndayishimiye, aza gusa nuzahura umubano, maze ibihugu birongera bifungura imipaka yabyo mbese bisa nkibifashe umurongo muzima.

Mu kwezi gushize niho hadutse inkuru yuko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe witwaje intwaro wiyise Red Tabara, waje kugaba igitero mu gace kamwe ko mu Burundi.

Nyamara ayo makuru uyu mutwe wayateye utwatsi ndetse na Leta y’u Rwanda iyamaganira kure. Perezida w’u Burundi ntago yanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, ateranya inama igitaraganya ngo bige kubyicyo kibazo.

Bidatinze tariki ya 09 Mutarama 2024, nibwo u Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka yose ihuza ibi bihugu byombi, ndetse Abarundi bamwe bangirwa kwinjira mu gihugu cyabo.

Nyuma yibyo byose umuvugizi mukuru wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yahumurije Abarundi bari mu Rwanda ati “Mukomeze mukore ibikorwa byanyu nkuko bisanzwe mbese mwumve mutuje, muryame murote imana ntawe uzahungabanya umutekano wanyu, kandi uwumva ashaka gutaga amarembo iwacu arafunguye kdi ndizerako igihugu cye kitakanga kumwakira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *