Umushyikirano19: H.E Perezida Kagame ati “ntawe ndumva wahiriwe no kuvuga nabi u Rwanda.

Amakuru Amateka Rwanda

Mu nama y’umushyikirano H.E Paul Kagame yagarutse kubantu biha gusebya u Rwanda, baba ari abenegihugu bashukishwa uduhendabana ngo bakunde basebye u Rwanda.

Yakomoje kubantu bamwe bari bafite akazi keza mu Rwanda, ari abaporofeseri, nyamara ntibanyurwe bagatoroka igihugu bakajya kuba abashoferi b’amakamyo nayo atari ayabo.

Yakomeje asaba
Abanyarwanda kuryama bagaturiza iwabo ngo kuko ntakintu kibi nko kubaho utagira iwanyu, ugasanga nturi umunyarwanda nturi n’umwenegihugu waho watorokeye.

Muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Umunyarwanda akwiriye kuguma mu gihugu cye, agashyira Ubunyarwanda k’umutima.

Yagarutse kumpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda n’izikunda kuza mu Rwanda umunsi ku munsi zihunze intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, gusa avuga ko ari ibisanzwe ko abantu bahunga bashaka umutekano.

Uongeraho ko ibi byakabaye isomo kubashaka guhungabanya umuteka w’u Rwanda.

Sibyo gusa Kandi yavuzeko ntamuntu yariyumva wavuze u Rwanda nabi ngo bimuhire, bose bagiye badahirwa niyonzira kuko irimo amahwa. Aho u Rwanda rugeze ugereranyije naho rwavuye ibikorwa birivugira, ntawayobya abantu ndetse n’abaturarwanda muri rusange kuko abenshi bazi agaciro ko kugira igihugu kizima, aho buri wese yisanga.

Abanyarwanda n’Abanyamahanga ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwisi hose bakurikiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kumbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse abandi barahibereye imbona nkubone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *