Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yegukanye ikamba rya ‘Miss Belgique 2024’

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Umunyarwandakazi  w’umunyamideri Kenza Ameloot w’imyaka 21 y’amavuko abaye umukobwa wa kabiri ufite amamuko mu Rwanda wambitswe Ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi wa 2024.

Kuri ubu undi munyarwandakazi witwa Kenza Johanna Ameloot yabaye ‘Miss Belgique 2024’ ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza ngaruka mwaka.

Kenza Ameloot wabaye w’imyaka 21 wabaye Miss Belgique 2024, abyarwa n’umunyarwandakazi Gakire Joselyne, Kenza ufite umubyeyi w’umunyarwandakazi asanzwe ari umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi. Uyu mukobwa unafite umubare munini w’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ububiligi ahigitsi benshi ndetse bimuhesha kuba abaye umunyafurika wa kane ubaye nyampinga w’iki gihugu.

Uyu mukobwa w’ikimero yashimangiye ko afite amamuko mu gihugu cy’ U Rwanda ubwo yahazaga mu mwaka ushize wa 2023 ndetse akagaragaza amafoto atandukanye ari kumwe na bamwe mu bana bato baho, Ifoto yaherekeresheje amagambo yuzuye amarangamuti Agira Ati ”Ifoto nkunda ndi ahantu nkunda, ndi kumwe n’inseko nziza zinzengurutse.” Kenza Ameloot wari usanzwe atavugwa mu myidagaduro, yabaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye nyampinga mu Bubiligi.

Ameloot Kenza kandi yesheje aka gahigo nyuma y’abandi nka Sonia Rowland n’abandi bagiye baba ba nyampinga mu bihugu by’uburayi bagahesha ishema U Rwanda, Hari hashize imyaka 24 nta munyarwandakazi wegukana ikamba rya nyampinga mu bihugu by’imahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *