Umuhanzi Platini P yatangaje ikintu akomeje kwicuza mu gihe amaze mu muziki.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platin P, umaze igihe kitari gito aririmba ndetse akaba yaratangiye aririmba mwitsinda ryitwaga Dream boys, nyuma bakaza gutandukana  kubwimpamvu zitandukanye agatangira urugendo rwo kururimba wenyine, yatangaje ibintu yicuza mu gihe amaze muri muzika.

Platin P rero nawe ari mu byamamare byitabiriye igitaramo cya Kigali Boss Babes kiswe Black Elegancy’ akihagera yakiriwe n’abanyamakuru batandukanye bamubaza ibintu bitandukanye ndetse ningamba afite mugukomeza gushimisha abakunzi be mu mwaka utaha wa 2024.

Uyu muhanzi akaba yatangaje ko afite byinshi azabaha, yongeraho ko atewe agahinda ndetse akaba anicuza kuba atarakora igitaramo cye, akaba yumva ari umwenda afitiye abakunzi be, gusa abasezeranya ko ari kubitegura bitinde bitebuke, azabavamo uwo mwenda abafitiye.

Mu minsi ishize kandi uyu muhanzi Platini P ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy gitegurwa n’umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, mu gace kitwa Meet Me Tonight, aho batumiramo icyamamare kikavuga ku buzima bwacyo n’ibindi bitandukanye.

Platini P yabajijwe ku makuru amaze iminsi igaruka ku ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie, agaragaza ko ari abahanzi beza ariko hari n’abandi bakwiriye guhangwa amaso abantu bakava mu matiku.

Yagize ati “Maze iminsi mbona ibintu bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, ntekereza ko ari ibintu byo kujijisha bituma tudatekereza ku bandi bahanzi bariho kandi bakomeye, rero muzika yacu ntabwo ishingiye kuri aba bahanzi bonyine kuko hari abandi benshi bashoboye, rero Dukwiriye kwita no kuri abo bandi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *