Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’Amategeko na Kunda Alliance Yvette {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Utuntu n'Utundi

Mu ibanga rikomeye cyane, Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi  we bitegura kurushinga Kunda Alliance Yvette kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024, Nibwo Rusanganwa Norbert wamamaye cyane nka Kenny Sol yasezeranye imbere y’Amategeko n’Umukunzi we Tunga Alliance Yvette nyuma y’iminsi micye amwambitse impeta ndetse anafashe irembo.

Kenny Sol na Tunga Kunda Alliance Yvette bamaze igihe imyaka itari micye abri mu munyenga w’Urukundo cyane ko ubwo aheruka mu gihugu cya Canada uyu mukobwa yagaragaye ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’indabyo yaje kumwakira ndetse akanamusuhuza mu buryo bwihariye, Kenny Sol yasezeranye kuzabana akaramata n’umukunzi we imbere y’Amategeko mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Ni umuhango waranzwe no kwitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare ndetse umutekano ukaba wari wakajijwe kuva ku murenge wa Nyakabanda kugeza basoje berekeje aho kwiyakirira uwitwa Mubi yari ari mu kazi ko gucunga umutekano wa Kenny Sol n’umukunzi we.

Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Hustle, Ikinyafu, Say my Name, n’izindi nyinshi ni umwe mu bahanzi babigize umwuga kandi babyize, nyinshi mu ndirimbo agenda akora zigenda zigira igikundiro cyo hejuru kandi zigakundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Ibi bituma agenda yitabazwa mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibyo akorera hanze y’u Rwanda, dore ko ubwo aheruka kuva gutaramira muri Canada ari bwo bwa mbere inkuru z’uko afite umukunzi zatangiye kujya hanze. Icyo gihe Kenny yumvikanye yemeza ko ari mu rukundo ndetse uyu mukobwa yari mu bagiye kumwakira, ku wa 26 Ukuboza 2023 uyu muhanzi yahise ajya no gufata irembo.

Kenny Sol aje akurikira ibindi byamamare birimo Kimenyi Yves na Muyango nabo basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mutarama 2024, Mu muhango wabereye mu biro by’Umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *