Umugabo w’Umuyapani wigize imbwa ‘ntashaka kubaho ubuzima bw’imbwa’

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Umugabo w’Umuyapani wakoresheje amadorari 14K ni ukuga arenga Million 14 z’amanyarwanda ayo yose yayakoresheje akoresha imyambara imugaragaza nk’imbwa nkuko murabibona ku ifoto. “batamenyeshejwe nabi” niba batekereza ko ashaka kubaho nkimbwa.

Ku ya 21 Nyakanga, amashusho y’umugabo wambaye ikositimu cyangwa imyambaro ituma bamwe babona ko iri mu ishusho y’imbwa ya collie yazengurukaga mu mihanda ya Tokiyo nibwo iyo video yagiye ahagaragara kuri internet. Umugabo wumuyapani yakoresheje amadorari 14K kumyambarire kugirango agaragare nk’imbwa dore ko ngo akunda inyamaswa.
Mu gihe abantu kuri interneti batekereza ko yabikoze kugira ngo abashe kubaho nk’imbwa, avuga ko biterwa n’urukundo akunda inyamaswa n’ubwoko bwayo.

Man who spent £12,000 to become a collie finally ventures outside in  costume - Mirror Online

Ni mu gihe kandi uyu mugabo yanze gutangaza imyirondoro ye ndetse n’amazina ye bwite, kuri ubu azwi nka “Toco”. Afite umuyoboro wa YouTube witwa “I Want to Be an Animal” aho ashyira amashusho ye azerera mu mujyi yambaye anagaragara nk’imbwa, ikindi kandi anakunze no guhura n’izindi mbwa bakagirana imikino.

Icyemezo cye cyakiriwe nabi kugeza ubu, kubera ko bitoroshye, kuko abantu batandukanye baba bamuvugaho byinshi bitandukanye, abantu batekereza ko Toco yakoresheje amafaranga ye yose kugirango abeho ubuzima bw’imbwa aho agomba gutungwa no kubaho azenguruka ategereje abamugirira impuhwe cyane n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose bwo gushaka amaramuko.

Aganira n’ikinyamakuru cya New York Post yagize ati: “kuba inyamaswa ni nko gushaka guhinduka… icyifuzo cyo kuba ikintu ntari cyo.”

Yavuze ko icyifuzo cye cyo kwihindura nk’imbwa ko atari uburyo bwo gushaka amaramuko cyangwa kwamamara “ababajwe no kuba abantu babitekereza.”

Byongeye kandi, yatangaje ko umuryango we ushyigikiye byimazeyo guhitamo iyi mibereho.

Toco yagize ati: “Umuryango waratunguwe ariko wakiriwe neza, nishimiye ko babyemeye.”

Japanese Man Spends $15,000 on Lifelike Dog Costume

Imyambarire yambarwa na Toco yateguwe kandi ikorwa na sosiyete yitwa Zeppet, izwi cyane mu gukora imyambarire ya televiziyo no kwamamaza. Nkuko uwatunganyije iyi myambaro ya Toko yabitangaje, ngo iyi myambaro kugira ngo imere nkuko imeze uko byatwaye iminsi igera kuri 40 kugirango inzozi zibe impamo.

Umuyoboro we wa YouTube ubu ufite abawukurikira barenga 61.000 bahora bareba amashusho ya Toco, kubamubajije niba akaboga k’imbwa atarebaho yavuze ati : “ntabwo nari niteze ikibazo nk’iki”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *