Umugabo n’umugore we baguze umunara wo mu Butaliyani umaze imyaka 400. Dore uko byagenze.

Amakuru Mu mahanga. Utuntu n'Utundi

Umugabo n’Umugore bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bitwa Aileen na Tom Winter baciye agahigo ko kugura umunara wubashywe kandi unamaze igihe kirekire ubayeho.

Mbere yuko bakondana aba bombi bari bahuriye kukuba bose bakunda cyane igihugu cy’Ubutaliyani, Aba bashakanye bo muri Amerika, bamaze imyaka igera kuri 18 basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, Bagiye batemberana kenshi mu bihugu by’Uburayi byinshi bitandukanye igihe kinini, mu myaka yashize muri gahunda y’akaruhuko babaga bafashe.

Aileen yabwiye itangazamakuru uburyo yagiye yiyumvamo igihugu cy’Ubutariyani, Ati : “Nari mfite ishyaka ryinshi ry’UButaliyani, Nagize inshuti nyinshi z’abataliyani mu gihugu hose.” Aba bombi bakaba batuye i Boulder, muri leta ya Kolorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gusa bakaba bari bamaze igihe kinini batekereza kugura inzu mu Butaliyani uko bahasuye bagashakisha ijyanye n’ibyifuzo byabo mu bice bitandukanye by’UButaliyani.

Ahagana mu mwaka wa 2016 nibwo batangiye gukurikirana byimazeyo iki cyifuzo, Ndetse bibanda ku gace kegereye ikibaya cya Susa mu karere ka Piedmont gaherereye mu majyaruguru y’Ubutaliyani, Nyuma y’uwo mwaka bari gushaka aho kuzatura mu Butaliyani, Tom wahoze akora mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, yaguye ku rutonde rwagaragazaga ahantu heza abantu bajya gutura mu karuhuko kabo {Vacation} kuri interineti,

Niko kugwa ku munara umaze imyaka 400 yumva ibyifuzo bye birasubijwe, Uyu munara uherereye mu mudugudu wa Exilles wo mu kinyejana cya 5. Kubera ko nta aderesi yari yatanzwe, yahisemo kwerekera akagenda abaririza muri Exilles, iherereye hafi ya Turin, kugira ngo arebe ko yahagera, Agezeyo, Tom yahise atangazwa n’ukuntu uwo mudugudu utuwe n’abaturage bagera kuri 250, ahita yihutira gukurikirana iby’iyo inzu idasanzwe.

Aba bashakanye bavuga ko bahuye n’ibibazo bito mu gihe cyo kugurisha aho bari batuye, cyane cyane ku bijyanye no gufungura konti ya banki y’Ubutaliyani, ariko bashoboye gutsinda iyi nzitizi babifashijwemo n’avoka ukomoka mu Butaliyani, Igurisha rimaze kurangira mu ntangiriro za 2018, Tom yerekeje mu Butaliyani avuye muri Amerika, afata imfunguzo muri Turin atangira gutunganya inzu nshya y’amagorofa ane, ayihindura inzu y’ibiruhuko imubereye we na Aileen.

Yagize  ati: “Nageze mu rubura kandi ibintu byose byari byiza cyane. Ati: “Umudugudu urashimishije cyane, ariko haratuje cyane mu gihe cy’itumba, Naguye ahashashe mu buryo budasanzwe, Aha niho nahoze ntekereza kandi nifuza, Mana yanjye nakoze iki koko?’”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *