Umufana wa Vestine yatunguranye avuga amarangamutima n’urukundo amukunda, Nyuma yo kumushushanya ku kuboko kwe.

Amakuru Iyobokamana Urukundo

Umufana wa Vestine wo mu itsinda “Vestine & Dorcas” rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatunguranye avuga amarangamutima n’urukundo amukunda kubera impano ye.

Irahoza Agape bakunze kwita izina rya Cyangwe kubera akazi ko gusuka ‘Dreads’ akora, yavuze ko atazigera yicuza na rimwe ifoto ya Vestine wo mu itsinda rya Vestine & Dorcas yishyize ku kuboko kwe, ko ahubwo azashyiraho n’izindi nyinshi. Vestine na Dorcas ni itsinda ry’abakobwa b’impanga baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ni itsinda kandi ryazamuwe n’umunyamakuru Irene MULINDAHABI unasanzwe ari umuyobozi waryo ushinzwe guhagararira inyungu zaryo n’ibikorwa byaryo muri rusange. Ni abana bakuze basanzwe bakorera umurimo wo kuririmbira Imana muri Korari z’iwabo aho bavuka I Musanze nyuma Irene aza kubenguka impano yabo batangira gukora ibihangano byabo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mutarama 2024, Nibwo UMURUNGI Sabin ukorera ku muyoboro wa Youtube yagiranye ikiganiro n’uyu musore witwa Cyangwe usanzwe akunda cyane umwe muri aba bana witwa Vestine, Cyangwe yishyizeho ifoto ya Vestine ndetse aniyandikaho amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza Agira Ati “I Love You Vestine” bisobanura “Ndagukunda Vestine” mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ikindi ni uko ibi bishushanyo benshi bazi nka “Tatoos” yishyizeho ari bimwe bitajya bisibika.

Uyu musore avuga ko gukunda Vestine byaje bitunguranye cyane, Kuko ngo byatangiye yumva indirimbo yabo yitwa “NZAKOMORA” maze agatangira kugenda abakurikira umunsi ku munsi, Cyangwe avuga ko yakunze cyane uyu mukobwa ndetse ko bizahora ari uko kugeza umunsi atazi, Akomeza avuga ko iyo yumvise indirimbo z’aba bana bimutera kurira cyane, ku buryo ajya agerageza kwirengagiza kuzireba no kuzumva.

“Vestine na Docas” bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Nahawe Ijambo, Papa, Adonai, Ibuye, Isaha n’izindi nyinshi bakaba bamaze gukora Alubumu imwe igizwe n’indirimbo icyenda {9} bise “NAHAWE IJAMBO” 

Uyu musore avuga ko nyuma y’uko nyina yitabye Imana umwaka ushize yumvise ubuzima bumurangiriyeho ndetse yumva yanakwiyahura ariko ngo indirimbo za Vestine na Dorcas zatumye yongera kwigarurira icyizere. Yagize Ati “Mama amaze gupfa narihebye, ni bwo natangiye kumva ziriya ndirimbo za bariya bakobwa Vestine na Dorcas, numva ndabakunze. Nahereye kuri Nzakomora.”

Yakomeje avuga ko Vestine ari we yiyumvisemo cyane. Ati “ibiganiro narebaga nabonaga ari umwana mwiza, yitonda, atuje ari na mwiza, ni uko byaje ntekereza gushyira tattoo, Impamvu nayishyizeho ni ukugira ngo ninjya mutekereza njye ndeba isura ye numve nishimye, nayishyizeho nk’umuntu umukunda kandi w’umufana we.”

Yavuze ko kandi bataziranye ariko yizeye ko igihe cya nyacyo nikigera Vestine azamumenya, Agaruka ku butumwa yamuha yagize ati “Namubwira ko mukunda, mba numva umutima wanjye umukunda birenze ibyo kuvuga ngo ubufana, ndamukunda cyane.” Yavuze ko yamwishushanyijeho adateganya ko bazakundana ari uko yamukunze cyane, urukundo rudafite icyo rushingiyeho.

Ati “ni kwa kundi ubona umuntu ukumva uramukunze ukamwishushanyaho, wenda byazageraho bikavamo bitanavamo ntibivemo, ni yo mpamvu namwishushanyijeho ndetse nzanishyiraho ibindi. Ni ukugira ngo njye mureba ariko ndanamukunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *