Umubyeyi w’imyaka 25 yaguwe gitumo n’abagizi banabi atetse bamuca umutwe barawutwara.

Amakuru Mu mahanga. Ubuzima

Mw’ijoro ryakeye nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyeka muri Kenya, aho abagizi banabi baguye gitumo umubyeyi yitekeye ubugali mu gikoni mugihe abandi bari munzu bari kuganira bamuca umutwe barawirukankana.

Inkuru zubugome nkizi zabagizi banabi baca inzirakarengane imitwe zikunze kumvikana, gusa nanubu ntawe uramenya impamvu baba bashaka iyo mitwe ndetse nicyo baba bagiye kuyikoresha.

Umuyobozi wako gace ubugome bwabereyemo Kawino Milton yagize ati “Ubwo umugabo yumvaga urusaku yirutse ajya kureba igiteye urusaku, akubitwa n’inkuba mu gusanga umubiri w’umugore we uri mu maraso menshi bakase umutwe ndetse wajyanwe”.

Yakomeje ati “Bishe umugore bahita biruka nta muntu ubabonye, hakozwe iperereza habura amakuru y’aba bicanyi”.

Umugabo yatangaje ko umugore we yabasize mu nzu akajya guteka ubugari kugira ngo babone ifunguro rya nimugoroba, baje kumva urusaku rudasanzwe, basohotse kureba ikibaye bageze mu gikoni basanga umugore yaciwe umutwe ndetse wajyanwe hari igice cyo hasi gusa.

Abagizi ba nabi baciye umutwe uyu mugore ntibigeze bamenyekana, ndetse iperereza rirakomeje hashakishwa izo nkoramaraso kugira ngo uyu muryango ubone ubutabera.

Kawino yakomeje avuga ko iperereza rigiye gukomeza hashyizemo imbaraga kugirango aba bagizi banabi baboneke baryozwe amaraso yuyu mubyeyi w’inzirakarengane wambuwe Ubuzima akiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *