Ukoresheje uburyo karemano haribyo wakora ukarinda uruhu rwawe gusaza rugahorana itoto.

Amakuru Uburezi Ubuzima

Hari ubwo umubona umuntu wamenya imyaka afite ugatangara kuko aba agararagara nk’ukiri muto kandi akuze.Hari uburyo buri wese yabigeraho akoresheje ibintu bifasha umubiri guhorana itoto haba ku ruhu inyuma no mu buzima bwe muri rusange.

Nukurikiza ibi bintu by’ingenzi tugiye kukugezaho kandi bidasaba ubushobozi buhambaye nawe bizatuma ugira itoto kuko nta muntu wifuza gusaza imburagihe.

1. Kunywa amazi ahagije ; umuntu ukunda kunywa amazi inshuro nyinshi bimutera kugira ubuzima bwiza ndetse bikagaragara no ku ruhu rwe inyuma kuko usanga asa neza afite itoto umubiri wose .

2. Kwirinda kwisiga amavuta ahindura uruhu : iyo ukoresha amavuta n’amasabuni bihindura uruhu akarutukuza, uzana iminkanyari vuba ukagaragara nk’ushaje. Niyo mpamvu bene ayo mavuta atari meza ku ruhu rw’umuntu uwo ariwe wese.

3. Kwirinda izuba nabyo ni ikintu cy’ingenzi gifasha umuntu kugira itoto kuko iyo ukunda guhura n’izuba kenshi byangiza uruhu rwawe, ni yo mpamvu umuntu aba agomba kwambara ingofero n’amatataratara y’izuba igihe arigendaho, akirinda n’imyenda ikurura imirasire yaryo. .

4. Kwita ku buzima bwawe urya neza ibiribwa n’ibinyobwa bifite intungamubiri ndetse no gukora imyitozo ngororangingo nibura buri munsi kugirango unanure imitsi kuko bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza kandi ufite ubuzima bwiza gusaza ntibimurangwaho.

5. Kwirinda umunaniro ukabije nabyo ni ikintu gifasha umuntu agahorana itoto kuko umunaniro ni kimwe mu bintu bisazisha imburagihe. Ibyiza rero ni ugukora ariko ukirinda kwinaniza cyane ngo umubiri wawe uhorana ibibazo by’umunaniro.

6. Gusinzira neza kandi ku gihe nabyo bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no guhorana itoto ni yo mpamvu umuntu mukuru aba agomba gusinzira nibura hagati y’amasaha 6 na 8 nibwo aba yasinziriye neza aruhuye umubiri uko bikwiye.

Ubu ni bwo buryo karemano umuntu ashobora gukoresha kugira ngo ahorane itoto kandi yirinde gusaza imburagihe kuko ushobora kwisanga uko ugaragara ntaho bihuriye n’uko ungana kubera ko utamenye uko wakwiyitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *