Uko abaturage bo mu Burundi nabo mu Rwanda babona mu gufunga imipaka y’ibihugu byombi.

Amakuru Politiki Ubuzima

Kuwa 11 Mutarama 2024 nibwo ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi cyatangaje mu itangazamakuru ko bafunze imipaka yose igihuuza n’u Rwanda. Mu mipaka yose yahanaga imbibi n’u Rwanda yahise ifungwa harimo Nemba, Gasenyi na Kanyaru nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Uburundi, Martin Niteretse.

Abantu batandukanye bo muri ibi bihugu byombi bakomeje kubivugaho mu buryo butandukanye, Gusa nanone ibi bintu abantu basaga nkaho babyizeye cyangwa se babyiteze kuko mu nama umukuru w’igihugu cy’ u Burundi Ndayishimiye Évariste yari yabiciyemo amarenga ko imipaka izafungwa.

Ubusanzwe twavuga ko ibi bihugu bihuje ibintu byinshi harimo n’ubuhahirane hagati y’abaturage, aho nko kuri iyi mipaka uba usanga abantu bayikoresha bambuka buri wese ajya mu gihugu cy’undi gutyo, Rimwe ugasanga ari n’inshuti zimwe zihana abageni.

Ku mubuga nkoranyambaga twanyarukiyieho, twasanze abantu bamwe batishimiye iki cyemezo, aho bamwe bibaza igihe aya makimbirane hagati y’ibi bihugu igihe azarangirira, bityo bakaba basaba ko inzego zibishinzwe zashaka uko ziganira harabwa ikibazo aho cyaba kiri ubundi ibihugu bikongera bikabana mu mahoro.

Ubusanzwe u Burundi busangiye ibintu bynshi n’igihugu cy’ u Rwanda kuko usanga muri ibi bihugu bivuga ururimi rusa kuko ntago bigombera umusemuzi kugira ngo habeho kumvikana, ikindi kandi ibi bihugu bisangiye amateka menshi uhereye mu gihe cya cyami kuko usanga n’umuco wenda guhura.

Igihugu cy’u Burundi ubundi gishinja u Rwanda ko rwaba rufasha umutwe urwanya ubutegetsi witwa Red-Tabara ndetse rugacumbikira n’abashaka guhirika ubutegetsi bw’Uburundi, Ibyo uruhande rwa Red-Tabara rurabihakana rukavuga ko ntakintu u Rwanda rubafasha ahubwo bafashwa n’abarundi bagenzi babo bifuza impinduka mu gihugu. Ibi kandi u Rwanda narwo ruhakana gukorana na Red-Tabara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *