Mu minsi mikuru ahantu hamwe na hamwe haba hari ibirori bitandukanye, bamwe baba biteguye mu minsi mikuru ya Noheli ndetse n’ubunane. Uyu munsi rero Umurava News ukubereye i Bugande aho kurubu inyama itari kuva ku munwa w’umuntu uri muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda kikaba kandi igihugu kizwiho kugira imirire itandukanye.
Umunyamakuru wacu, Kuwa Gatanu yafashe imodoka yerekeza mu gihugu cya Uganda, uyu mwanya araza kubagezaho uko bimeze i Bugande.
Kuva nagera muri iki gihugu cya Uganda kugeza n’uyu munsi ahantu ndi hose batetse akaboga, Nganira n’abaturage b’inaha bambwiye ko kuva ku minsi 3 ibanziriza Noheli biba ari ibyishimo byinshi cyane kuko nta rugo na rumwe ruba rukikoza ibiryo bisanzwe bimenyerewe ahubwo rugomba guteka akaboga ka buri munsi.
Muri iki gihe inyama zirimo kuribwa cyane n’izi nka, inkoko, ingurube (Akabenzi), Urugo rwose urimo kunyuramo uranga hari amafunguro atandukanye ariko atabura akaboga cyangwa inyama zibiherekeje, Ndetse ahantu hose ubu hari ibirori bitandukanye.
Mu ijoro rishyira irya Noheli, Nijoro abantu benshi ntago baryamye ku masaha bari basanzwe baryamiraho, ahubwo bamwe baraye mu nsengero ndetse n’abandi barara mu tubyiniro cyangwa ahabera ibindi birori bitandukanye.
Iri joro rero narindi murugo mbega mu gasatire aho abantu benshi bari bateraniye barimo kwishimira Noheli aho bamwe bari bafite intego yo gucyesha.
Inaha usanga abantu baturuka mu duce two hirya cyane ubundi bagahitamo aho bajya guteranira muri iyi minsi ya Noheli n’ubunane, Kuburyo ushobora kujya mu gace kamwe ukagira ngo bose barimutse bagiye mu buhugiro.
Urugero rworoshye, ushobora nko kujya i Bugesera ugasanga nta bantu bari kuhaba ahubwo bose baragiye i Nyamata gusura no gutegura ibirori mu miryango yabo, kuko usanga abantu baturanye kandi bafite n’isano bahuriyeho, Ubu rero ko Neheli yarangiye bateguye uko ibirori by’Ubunane bizagenda naho bizabera.
Ni iminsi igiye gukomeza kugeza ubunane burangiye, inaha hazakomeza kuba ibyishimo abantu bakomeza gusangira aho unyura ku nzira bati wowe warabuze ngwino dore turi kurya Noheli.
Inkuru yakozwe kubufatanye na ISHIMWE Afrikah Believer