U Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu muryango wa (ASECNA).

Amakuru Ikoranabuhanga

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwinjiza mu Muryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA).

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 28 Ukuboza 2023,  nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano arwinjiza mu Muryango wa (ASECNA) no kwakira icyicaro gikuru cyawo mu Rwanda.

Aya masezerano yatumye u Rwanda ruba igihugu gishya cyinjiye muri uyu muryango yashyizweho umukono na Dr. Biruta Vincent, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane hamwe n’Umuyobozi wa (ASECNA) Mohamed Moussa.

Minisitiri Dr. Biruta Vincent, nyuma yo gusinya aya masezerano yavuze ko kwinjira muri uyu muryango bijyanye n’Icyerekezo 2063, cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu birebana no gushyiraho isoko rusange mu birebana n’ubwikorezi bwo mu Kirere (SAATM).

(SAATM) ni umushinga ufite gahunda y’iterambere rigamije gufungura ikirere cy’ibihugu by’Afurika ku ngendo z’indege za gisivili, mu rwego rwo kurushaho kukibyaza amahirwe mu nyungu z’Abanyafurika muri rusange.

Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bemeranyijwe ko urwo rugendo ruzagerwaho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’Umwanzuro wa Yamoussoukro, wasinywe mu mwaka wa 1999.

Kuba igihugu cy’u Rwanda kinjiye muri ASECNA nk’Umuryango Mugari ugira uruhare kwimakaza umutekano w’ingendo zo mu kirere, bizarufasha kwimakaza umutekano w’ingendo z’indege no gukomeza gufungurira ikirere cy’u Rwanda indege ziturutse mu bice bitandukanye by’Afurika.

Bijyanye n’icyo cyerekezo, kuba U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwinjiza mu Muryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *