Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Pologne Andrzej Sebastian Duda, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye mw’iterambere ry’ibihugu byombi.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Aya amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na mugenzi we Andrzej Szejna.
Muri aya masezerano harimo arebana n’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, ajyanye n’ikoranabuhanga rifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.
Aya masezerano akaba yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo byahuje abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku kurushaho kunoza umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Pologne bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bucuti n’ubufatanye bumaze imyaka myinshi.
Yagize ati: “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’Igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho. Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe, bityo turabashimiye.”
Yakomeje avuga ko imikoranire mu burezi yatanze umusaruro mwiza, aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi.
Yongeyeho ko yiteguye gufatanya nawe kwitabira inama y’ubucuruzi ihuza abacuruzi bo mu Rwanda na Polish. By’umwihariko ku birebana n’amasezerano yasinywe, Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’inzego ibihugu byombi byemeye gufatanyamo rifasha ibihugu byombi kubaka ubushobozi bwihanganira ingorane mpuzamahanga zirimo n’iziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ni bwo bazasura ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, n’Ikigo cyo muri Pologne gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda LuNa Smelter gifite icyicaro i Kigali.
U Rwanda na Pologne bikomeje kwishimira umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu bya Dipolomasi bumaze imyaka myinshi.