Igitero cy’Aba Houthi cyo munsi y’inyanja cyaburijwemo.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Inyeshyamba z’aba Houthi zagabye igitero giciye munsi y’amazi hifashishijwe indege ya Done kuri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa bipfa ubusa kuko icyo gitero cyaburijwemo nyuma yo kubivumbura kare.

Amakuru mashya yatangajwe n’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiyanyujije ku rubuga rwa X avuga ko ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, Inyeshyamba z’aba-Houthi zo muri Yemen zagerageje gukoresha drone inyura munsi y’amazi mu kugaba ibitero, ariko Amerika ibitahura kare, iyisenya rugikubita.

Ubusanzwe Aba-Houthi ni umuryango w’abanyepolitiki b’aba-Shia ufite igisirikare gikorera muri Yemen, Umaze igihe mu ntambara ya gisivile muri icyo gihugu urwana n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe na Arabia Saoudite. Ntiwahwemye kugaragaza ko ushyigikiye Abanye-Palestine ndetse inshuro nyinshi wateguye imyigaragambyo muri Yemen yo kwamagana ibitero Israel igaba muri Gaza.

Izi nyeshyamba bivugwa ko ziterwa inkunga na Leta ya Iran zatangaje ko zitazahwema gushimuta ubwato bwose zizabona bufitanye isano na Israel kugeza igihe icyo gihugu kizahagarikira intambara cyagabye ku mutwe wa Hamas muri Gaza.

Kuva mu Ukwakira umwaka ushize, Nibwo bwa mbere Izi ntagondwa z’aba Houthi zikoze igitero kimeze gutyo, Ariko kandi nubwo icyo gitero cyaburijwemo Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyagaragaje ko ibyo bikorwa biteje impungenge haba ku mato yacyo ari kugenzura umutekano mu Nyanja Itukura ndetse n’andi agemura ibijuruzwa anyuze muri izi nzira.

Kuva ingabo za Israel zatangiza ibitero muri Gaza, Aba-Houthi bamaze kugaba ibitero ku mato menshi anyura mu Nyanja Itukura, aho bavuga ko afitanye isano na Israel.

Kuva muri Mutarama 2024 Amerika n’u Bwongereza byagabye ibitero bitandukanye ku birindiro by’izi nyeshyamba, hasenywa ibikoresho byinshi zifashisha mu kugaba ibitero kuri ayo mato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *