The Ben ari mu byishimo nyuma yuko indirimbo ye ‘Ni Forever’ yari yasibwe ku rubuga rwa YouTube yasubijweho.

Amakuru Imyidagaduro

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi kwizina rya The Ben ari mu byishimo nyuma yuko indirimbo ye ‘Ni Forever’ yari yasibwe ku rubuga rwa YouTube yasubijweho nyuma yamasaha asaga 24 yasibwe.

Iyi ndirimbo yasubijwe ku rubuga rwa youtube bivuye mu myanzuro y’ubwumvikane bwabaye hagati y’umuhanzi The Ben nyiri indirimbo, na sosiyete ya ‘Drone Skylines Ltd‘ yari yayisibishije.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023, nibwo iyi ndirimbo yitwa ‘Ni Forever’ The Ben yahimbiye umugore we yakuwe ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo yasibwe kubera ikirego cyo gukoresha amashusho uyu muhanzi adafitiye uburenganzira cyatanzwe n’iriya sosiyete ikoresha Drone.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, The Ben yari yatangaje ko ikipe ya tekiniki ye, iri gukurikirana ibyicyo kibazo kugira ngo iyo ndirimbo isubizwe kuri youtube, kuri ubu ikaba yasubijweho.

Zimwe mu mpamvu zari zatumye isibwa nizingizi:

Indirimbo Ni Forever, yasibwe nyuma y’uko umuhanzi The Ben arezwe na Sosiyete yitwa ‘Drone Skylines Ltd’ ivuga ko uyu muhanzi yakoresheje amwe mu mashusho yayo atabiherewe uburenganzira.

Sosiete ya ‘Drone Skylines Ltd’ isanzwe ifata amashusho yifashishije utudege tutagira abapilote haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bifitanye isano no gufata amashusho ahantu hanini.

Iyo sosiyete yareze ivuga ko The Ben yatwaye umutungo wabo mu by’ubwenge ndetse inasaba ko ‘Ni Forever’ ikurwa kuri youtube.

Ivuga ko ayo mashusho yafashwe kera na Drone, ariko The Ben utarigize akoresha ‘Drone’ mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye akaza kuyiba akayakoresha mu buryo butemewe.

Ayo mashusho ni agaragaza Parike y’Igihugu ya Nyungwe indirimbo igitangira hagakurikiraho amashusho agaragaza Pamella na The Ben basa nk’aho berekeza muri Parike ya Nyungwe.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *