Selana Gomez yahishuye ko ashobora kuba agiye gusimbuza umuziki gukina filime.

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Selena Gomez yagaragaje ko yaba agiye guhagarika ibijyanye na muzika yakoraga akaba yakomereza mu mwuga wo gukina Firime ndetse ko nta gihindutse yabitangira nyuma yo gusohora alubumu imwe yumv ko asigaranye.

Umuhanzikazi Selena Marie Gomez w’Umunya Amerikakazi Wamamaye cyane nka Selena Gomez mu muziki ndetse no mu mwuga wo gukina Firime yatangaje ko ashobora kuba agiye guhagarika umwuga yakoraga w’umuziki agakomereza mu mwuga wo gukina Firime.

Ibi Selena Gomez yabitangarije mu kiganiro Smartless, Selena Gomez, Aho yahishuye ko asigaje gukora alubumu imwe muri we gusa akaba yahita ahagarika muzika ubundi agakomeza gukina firime mu ruganda rwa Sinema yakuze akunda cyane.

Selena Gomez yavutse kuwa 22 Nyakanga 1992, Mu mujyi wa Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Selena ni Umuhanzikazi, Umwanditsi w’Indirimbo, Umuproducer, Umukinnyi wa Firime ndetse n’umucuruzikazi. Yagiye gegukana ibihembo bigiye bitandukanye birimo “Wizards of Waverly Place, Teen Choice Award for best Comedy TV Actress, NAACP Image Awards, Chart-Topper Awards” muri Billboard Women in Music n’ibindi byinshi.

Mu kiganiro Selena yahaye Ikinyamakuru Smartless yagize Ati “Ndumva nsigaranye nka album imwe muri njye, uko ndi kugenda nkura ni ko ndi kugenda mbona ko nkwiye gushaka ikintu runaka nturizamo.”

Selena Gomez kandi yakomeje avuga ko kuririmba byaje bitunguranye kuko yabitangiye abisabwe na Disney yamusabye gukora kuri album yagombaga guherekeza filime ‘Wizards of Waverly Places’, Gomez w’imyaka 31, yavuze ko ashaka guhanga amaso ikintu akunze kurusha ibindi muri iyi myuga yombi ariko ko nta gitutu afite cyo guhagarika umuziki.

Selena Gomez yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “The Heart wants what it wants, Come and get it, Can’t Steal our love, ‘Same Old Love, Lose you to love me, Who Says’ n’izindi nyinshi. Selena Gomez kandi yaje kugaragara muri Firime zirimo “Barney and Friends, Hotel Transylvania, Spring Breakers, Monte Carlo, A Rainy Day in New York, Behaving Badly.

Selena Gomez yanegukanye ibihembo bigiye bitandukanye bisaga 240 mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, Azwi kandi cyane ku kubaba yaravuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi w’Umunya Canada Justin Beiber, baje gutandukana agatangira kugira agahinda gakabije ku buryo yamaze igihe nta ndirimbo ashyira hanze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *