Rwatubyaye Abdul, Kapiteni wa Rayon Sports yagize icyo avuga kuri ba rutahizamu bashya iyi kipe yaguze.

Amakuru Imikino

Rwatubyaye Abdul Kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko ba rutahizamu babiri iyi kipe yaguze, ari abakinnyi beza ariko na none umukino w’uyu munsi ari wo uribwerekane niba koko batarabibeshyeho.

Ibi abivuze mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, Rayon Sports ikaba yongeyemo abakinnyi batatu bayobowe na ba rutahizamu babiri; Alseny Camara ukomoka muri Guinea na Paul Gomis ukomoka muri Senegal ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye.

Kapiteni Rwatubyaye Abdul, agaruka kuri aba bakinnyi bakina bataha izamu, yavuze ko ari abakinnyi bagaragaje ko ari abakinnyi beza mu myitozo ariko bakaba bari bumenye niba bazabafasha ku mukino w’uyu munsi.

Ati “Nkurije imyitozo ntabwo umwataka ameze neza nk’uko ubyifuza cyangwa ubishaka, ariko mu myitozo bameze neza cyane, bari hejuru uretse wenda ikintu cyo kubura imikino, ntabwo twigeze dukina wenda imikino ya gicuti ariko ni abakinnyi bakuru, ni abakinnyi bafite ubunararibonye, umusaruro bazagutanga ku mukino wa Gasogi United ni ho tugomba guhera tuvuga ko bazadufasha cyangwa se dushobora kuba dufite icyuho.”

Rayon Sports mu kanya i saa kuminebyiri, irakina na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, ari na wo ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, byitezwe ko aba bakinnyi bombi bari bugagaragare mu kibuga ndetse nta gihindutse bakaza no kukibanzamo.

Nguwo rutahuzamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Paul Gomis.

Na Alseny Camara ukomoka muri Guinea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *