“Rwanda Gospel Stars Live Season 2” igarutse mu isura nshya yo kuzamura impano nshya muri Gospel.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Nyuma yo kuyivugurura “Rwanda Gospel Stars Live 2024 “ nk’irushanwa rigomba guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryari ritegerejwe na benshi rigiye gutangira.

Umunsi n’itariki nyirizina iri rushanwa rizatangirira byamaze kumenyekana, Nyuma yuko ryongewemo icyiciro cyo gutoranya no kuzamura impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yuko ryari risanzwe rishingiye ku guhuriza hamwe abahanzi n’abaramyi b’ibyamamare muri Gospel.

Kuri iyi nshuro abategura iki gikorwa ngo bahisemo gushakisha abanyempano bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakaba aribo bahembwa muri iki gikorwa kizazenguruka Iguhugu, Ni igikorwa cyo kuzenguruka Igihugu hashakishwa abanyempano bashya, kikazabera mu turere dutandatu; Musanze, Rubavu, Rusizi, Kigali, Huye na Rwamagana, Kizatangirira mu Karere ka Rusizi ku wa 2 Werurwe 2024 gikomereze i Musanze ku wa 16 Werurwe 2024.

Guhera ku itariki ya 30 Werurwe iki gikorwa kizabera mu Karere ka Rubavu naho ku wa 20 Mata 2024 kibere i Huye, kuwa 4 Gicurasi iri rushanwa rizabera i Rwamagana naho kuwa 18 Gicurasi 2024. Hakazaba hatahiwe abanya Kigali.  Tubabwire ko muri buri ntara hazatoranywamo abanyempano ba mbere bazashyirwa mu mwiherero uzabera mu Mujyi wa Kigali.

Arstide Gahonzire utegura Ibikorwa bya "Rwanda Gospel Stars Live"
Arstide Gahonzire utegura Ibikorwa bya “Rwanda Gospel Stars Live”.

Nyuma mu gusoza abo banyempano bazatoranywamo batatu bazahembwa, Gahunzire Arstide ushinzwe ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ yabwiye Itangazamakuru ko abatsinze bazahabwa ibihembo bishimishije. Yavuze ko uwa mbere azahembwa miliyoni 3 Frw n’amasezerano yo gufashwa mu gihe cy’umwaka, uwa kabiri ahembwe miliyoni 2 Frw ni mu gihe uwa Gatatu azegukana miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Abo batatu bazaba batsinze bazakorerwa n’indirimbo bazaririmba mu gitaramo kinini kizasoza Rwanda Gospel Stars Live Season 2”.

Biteganyijwe ko ‘Rwanda Gospel Stars Live Season 2’ izasozwa n’igitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *