Rusizi : Igiti kimwe cyabaye imbarutso yo kwivugana umugore we amukubise ishoka mu mutwe..

Amakuru Ubuzima Urugomo

Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Bweyeye, Akagari ka Kiyabo haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo wishe umugore we bapfuye igiti kimwe umugore yari agiye gutema mu ishyamba ryabo.

Amakuru Umurava.com wamenye ni uko ngo ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 ahagana mu ma saha ya saa 6 :20 Am, Ubwo uyu mugabo yivuganaga umugore we amukubise ishoka mu mutwe agahita apfa.

Umugabo wo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe amuziza ngo gushaka gutema igiti mu ishyamba ryabo riherereye muri ako gace,  Aganira n’Itamgazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana, yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe kigera ku myaka ibiri ubana mu makimbirane ku buryo batabanaga mu nzu imwe.

Ati “Niko bimeze yamwishe, mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Byongeyeho ngo ni umwe mu miryango yari yarabaruwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane muri aka gace, ndetse ubuyobozi bwari bwaragerageje kuwigisha ariko birananirana  ubwumvikane burabura.wanga.

Amakuru mashya kuri iyi nkuru turayabagezaho mu nkuru zacu ziri imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *