Producer Frank Tamali wafashije abahanzi benshi mu Rwanda yitabye Imana.

Amakuru Imyidagaduro Rwanda

Producer Frank Tamari wakundaga kwiyita “The Concora” yitabye Imana azize uburwayi, Nyuma yo kunyura mu buribwe bukomeye atagikora neza umwuga.

Mu gito cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Kamena 2024, Nibwo Frank Tamali wamenyekanye cyane mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi {Audio Production} Yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe kirekire, akaba yaguye mu bitaro bya CHUK ishami rya Nyamirambo.

Frank Tamari wavutse muri 1988 akavukira mu gihugu cya Uganda yari amaze igihe kinini arwaye indwara y’umwijima yatumaga atanakibasha gukora neza umwuga wo gutunganya indirimbo, ahanini bitewe nuko bitagendana no kwicara umwanya munini.

Uyu Frank ni umwe mu ba Producers bari bamaze igihe kirekire muri uwo mwuga cyane ko yatangiranye n’inzu itunganya umuziki izwi nka “Dream Records” izwiho kuba yarazamuye ndetse igakorera abahanzi benshi barimo n’itsinda rya “Dream Boyz” ryamamaye cyane muri muzika Nyarwanda.

Usibye Dream Records kandi Frank Tamali yakoze mu zindi Studio nka Maximum Records, Deep One Records n’izindi nyinshi aho yanagiye yigisha abandi ba producers benshi Production uyu munsi wa none bakaba ari aba producers bakomeye, zimwe mu ndirimbo Frank yakoze harimo nka “Ndicuza” ya Dream Boys bafatanije na Green P, Iby’Isi ni amabanga ya Ally G, Ikirara ya Fireman afatanyije na Alto Bello n’izindi nyinshi.

Frank Tamali kandi yakoreye abaraperi bakomeye nka Fireman, Green P, Diplamate, Ally G, Racine, Pacson Candy Moon Supplyer n’abandi benshi yanakoreye abahanzi nka Samlo, Manzi Skeleton, Vision Boys Eskapo Di Shutter n’abandi benshi.

Kugeza ubu bamwe mu nshuti za hafi ndetse bakoranaga nawe barasaba buri muhanzi cyangwa se umu Producer wari uzi Frank ko yagira uruhare rwe mu kumuherekeza cyane ko abo mu murango bataraboneka, Ku bifuza gufata mu mugongo umuryango wa Frank bahamagara nimero ya Telefone igendanwa 0783303680 cyangwa 0722260279

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *