Pharrell Williams yamuritse imyambaro izifashishwa n’abagabo mw’itumba rya 2024. {AMAFOTO}

Amakuru Iyobokamana Mu mahanga. Utuntu n'Utundi

Pharrell Williams uhanga imyambaro yo muri (Louis Vuitton), yamuritse imyambaro izifashishwa n’abagabo mu itumba rya 2024.

Iyi myambaro mishya akaba yayimuritse mu birori byo kumurika imideli byitwa Paris Fashion Week, ibi birori kubera mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Paris Fashion Week yatangiye kw’itariki 16, ikaba izasozwa tariki 21 Mutarama 2024. Inzu zisaga 100 zihanga imyambaro y’abagabo ziri kwerekana izambarwa mu bihe by’imvura (Itumba).

Pharrell Williams yamuritse imyambaro irimo ingofero, inkweto ndende zambarwa mu gihe cy’itumba, ipantalo, ishati zikunzwe kwambarwa mu bihe by’ubukonje n’amakote y’imbeho, amato n’amanini.

Reba mu mafoto imwe mu myambaro Pharrell Williams uhanga imyambaro yo muri (Louis Vuitton), yamuritse izifashishwa n’abagabo mubihe by’ubukonje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *