Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Leta ya Zanzibar mu ruzindiko.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Leta ya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bea Zanzibar.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, nibwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yageze muri Zanzibar. Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa Leta ya Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi bayobozi bo mu Karere bitabiriye ibyo birori.

Mu mwaka w’ 1964, nibwo habayeho impinduramatwara ya Zanzibar yabaye ubwo Abanya-Afurika bigaranzuraga Abarabu bari bayoboye nyuma bakihuza n’iyari Tanganyika kugira ngo bikore Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania.

Gusa iki kirwa cya Zanzibar kigira ubuyobozi bwacyo guhera kuri Perezida ndetse na Guverinoma yose. Ibyo birori byishimiwe cyane n’abatuye muri iyo Leta kuko mbere y’uko biba Perezida wayo Dr Hussein Ali Mwinyi yatanze imbabazi ku mfungwa 25 mbere y’uko uyu munsi nyir’izina ugera.

Umuvugizi wa Guverinoma wa Leta ya Zanzibar, Charles Hillary, ku munsi w’ejo yavuze ko kubabarira imfungwa ari umuco usanzwe wa Perezida mu rwego rwo kwishimana n’ibyiciro byose by’abaturage b’icyo gihugu.

Ibirori bibanziriza umunsi nyir’izina byatangiye mu byumweru bitatu bishize, ahakorwaga isuku mu bice bitandukanye, ari na ko n’imishinga mishya igenda itangizwa ahantu hatandukanye kuri iki kirwa cya Zanzibar.

Muri rusange, ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge byatangiye tariki ya 20 Ukuboza 2023, bikaba bisozwa uyu munsi tariki ya 12 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *