Perezida wa Pologne yahaye ikaze urubyiruko rwifuza kwiga ibijyanye n’igisirikare mu gihugu ayoboye.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Perezida wa Pologne yafunguriye amarembo urubyiruko rwifuza kwiga ibijyanye n’igisirikare mu gihugu ayoboye ndetse n’ubundi bumenyi bakenera cyane ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza wa Demokarasi.

Iby’aya mahirwe Perezida Andrzej Duda yabigarutseho mu kiganiro we na Perezida Paul Kagame bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Gashyantare 2024, Nyuma yo gutangira uruzindiko rw’iminsi 3 mu Rwanda.

Ni ibiganiro kandi ahanini byibanze cyane ku mubano w’ibihugu byombi na Dipolomasi muri rusange, Perezida Andrzej Duda yavuze ko amarembo afunguye mu gihugu cya Pologne kuri abo bose bifuza kuhugungukira ubundi bumenyi. Ati “Mu gihe u Rwanda rwaba ruri mu byago natwe twiteguye gutanga ubufasha, niyo mpamvu tuganira ku burezi harimo n’ibya gisirikare binyuze mu rubyiruko kugira ngo rubashe kurengera igihugu.”

Duda kandi yavuze ko abashaka kwiga muri Pologne bahawe rugari kandi ko baziga byinshi harimo no gukora ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.Yashimiye Perezida Kagame uko yamwakiriye we n’itsinda bazanye aboneraho no kumutumira ngo azasure Pologne mu gihe gito kiri imbere.

Umukuru w’Igihugu cy’ U Rwanda Perezida Paul Kagame nawe yavuze ko amateka y’ibihugu bitandukanye afitiye impande zombie akamaro gakomeye dore ko afasha cyane mu kubaka sosiyete ndetse ukagira amasomo yihariye usiga. Tubabwire ko kandi ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser Duda banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Aba bombi bageze ku Rwibutso rwa Gisozi baherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi bari mu itsinda bari kumwe i Kigali.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *